Gikundiro Forever yasuye Prince (AMAFOTO)

Gikundiro Forever fan Club yasuye rutahizamu wa Rayon Sports, Prince Rudasingwa bamwifuriza kurwara ubukira, se wabo wa Prince arabashimira yemeza ko Rayon Sports ari umuryango.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024. Bamusuye i Nyamirambo aho aba mu muryango we, kwa se wabo.

Rudasingwa yagiriye impanuka mu kibuga ubwo yagonganaga na myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 23 Gashyantare 2024.

Iyi mpanuka yabaye ku munota wa 89 w’umukino ubwo ku mupira muremure waganaga mu izamu rya Musanze FC wari utanzwe na myugariro w’iburyo wa Rayon Sports, Serumogo Ally, Muhire Anicet yazamutse agahurira na Rudasingwa mu kirere akamutera umutwe.

Rudasingwa yamanutse yataye ubwenge yikubita hasi abanje ijosi maze atabarizwa na bagenzi be babonaga ko hakenewe ubutabazi bwihuse cyane.

Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Tuyisenge Pacifique ku munota wa 73 w’umukino.

’Namanutse nataye ubwenge’

Iyo urebye Prince mu maso ubona afitemo ibikomere. Yavuze ko yagonganye na Gasongo amukubita umutwe inyuma, ajya kumanuka ngo yari yamaze guta ubwenge ariyo mpamvu yakobowe na ’tapis’ y’ikibuga.

Ati " Uburyo twagonganyemo ntabwo bwari bukomeye cyane ariko nahise nta ubwenge ariyo mpamvu namanutse nabi, ngwisha isura irakoboka, ibyakurikiyeho ako kanya sinabimenye kuko nakangutse ngeze kwa muganga, mbaza muganga nti aha turi nihe , twahageze gute."

Se wabo wa Prince yabwiye Gikundiro Forever ko uwo munsi yari ku kibuga ndetse na se wa Prince. Bikimara kuba ngo bahise bamuherekeza kwa muganga. Gusa ngo icyabateye ubwoba ni ukubona uburyo abakinnyi bari bifashe.

Ati " Uko bagenzi babo bacitse intege nibyo byaduteye ubwoba. Twaramuherekeje kwa muganga tugenda inyuma ya ambulance Abaganga bakoze ubutabazi bw’ibanze ngo atamira ururimi ku buryo rwafunga umwanya unyuramo umwuka. Iyo bigenze bityo umwuka winjira ubura aho uca bityo ubwonko bukaba bwabura umwuka bikaviramo umuntu gupfa."

Yashimiye cyane Gikundiro Forever na Rayon Sports muri rusange.

Ati " Ndashimira cyane Rayon Sports. Batubaye hafi cyane,umunyamabanga n’abandi bayobozi bahavuye mu rukerera ndetse ntibatumaga hari ikintu na kimwe twishyurira, bamubaye hafi cyane."

Yunzemo ati " Ibi muba mukoze ni igikorwa cyiza kandi cy’ubumuntu. Ndabashimiye cyane, nanashimira abandi bantu bose bakomeje kumuba hafi. Bikiba hari abaganga benshi bashakaga gufasha , hari abamusuye kwa muganga, mbese Rayon Sports ni umuryango."

Yavuze ko na we asanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports kuva Prince ngo ataravuka.

Dr Norbert, Perezida wa Gikundiro Forever yavuze ko bashimishijwe no kubona umukinnyi wabo(we yita umwana wabo) ameze neza. Yavuze ko bamusuye nk’abahagarariye Gikundiro Forever ndetse bamubwira ko abandi bose babatumye ngo bamubwire ko bamuzirikana kandi bamwifuriza kugaruka mu kibuga vuba.

’Gasongo yarampamagaye’

Prince Rudasingwa yashimiye na we Gikundiro Forever. Yavuze ko Muhire Anicet bita ’Gasongo’ yamuhamagaye akamubwira ko nta mutima mubi ahubwo kwari uguhangana.

Ati" Nkigera mu kibuga, yarankurikriaga aho ngiye hose. Yambwiye ko njye na Muhire Kevin bari bafite ’mission’ y’uko tutagomba gukina ari naho havuyemo iriya mpanuka."

Uhereye i bumoso hari Nshimyumuremyi Augustin, Visi Perezida wa Gikundiro Forever, Rudasingwa Prince, Dr. Norbert, perezida wa Gikundiro Forever na Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic, ushinzwe ubukangurambaga bwa za Fan Clubs za Rayon Sports ariko akanaba umunyamuryango wa Gikundiro Forever

Se wabo wa Prince ari na we babana yabanyuriyemo uko uwo munsi byagenze ariko ashimira cyane Rayon Sports yababaye hafi cyane

Kugusha isura nibyo byatumye Prince akoboka mu isura

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo