Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ubwo bari mu birori byabo bizwi ku izina rya ’Kimasa day’, abagize Gikundiro Forever Group basobanuriwe ibya wa mushinga wo gushyira Rayon Sports ku isoko ry’imari
n’imigabane.
Kimasa Day ni umunsi ngarukamwaka w’ibyishimo ku banyamuryango ba Gikundiro Forever. Gusa ushobora kuba inshuro zirenze imwe mu mwaka bitewe n’impamvu zinyuranye.
Ni umunsi w’ubusabane, umunsi abanyamuryango bahura bagasangira ikimasa bagasabana, abanyamuryango bagasangira, bagakina imikino itandukanye nk’igisoro, Damu, ikarita ndetse yewe ababashije bagacinya akadiho.
Uwo bakoze muri izi mpera z’icyumweru wari uwasabwe n’umunyamuryango wa Gikundiro Forever witwa Manzi Ella uba hanze y’u Rwanda ariko akaba ari mu biruhuko. Yifuje ko bahura bagasangira, basabana yinjiye muri Gikundiro Forever aba hanze y’igihugu, Kimasa Day zose ziheruka zikaba zarabaye atari mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Gikundiro Forever bwemeye ubusabe bwe bategura uwo munsi wihariye.
Izina ryawo ryaturutse ko uwo munsi habagwa ikimasa, abanyamuryango bakagisangira, bakanywa, bagasabana. Ni umunsi wabereye mu Bugesera kuri Oasis Guest House mu Karumuna.
Incamake kubyo Mushimire yabasobanuriye
Mushimire Jean Claude wahoze ashinzwe imishinga muri Rayon Sports niwe waje gusobanura iby’uyu mushinga bifuza ko wazateza imbere Rayon Sports mu rwego rwo kwigira,
Yavuze ko uyu mushinga ugamije guhindura Rayon Sports FC kuba ikipe y’abibigize umwuga (semi-Professional) ikaba ari gahunda yo kugera ku ntego hifashishijwe kugereranya n’ibisubizo by’amakipe y’ahandi yagiye yifashisha.
•
Imiyoborere n’imitegekere mishya:
Hagomba gushyirwaho amategeko yemerera abanyamuryango kugura imigabane no kugira uruhare mu buyobozi. Hazashyirwaho Inama y’Ubutegetsi ikomeza gutanga uburenganzira ku banyamuryango mu bibazo by’umuco w’ikipe, mu gihe abashoramari bazibanda ku iterambere ry’imari.
•
Imiterere y’imari:
Rayon Sports izacuruza imigabane kugira ngo ibone amafaranga yo guteza imbere ibikorwaremezo no kuzamura impano z’abakiri bato.
•
Ibikorwaremezo:
Gahunda irimo gukodesha Stade Amahoro ku gihe gito, gutekereza kubaka stade y’akanya gato cyangwa ku bufatanye n’abandi, no gutegura umushinga w’igihe kirekire w’ ibibuga by’ imyitozo, amacumbi ya abakinnyi, na stade mugihe nyacyo.
Imiyoborere y’Abanyamuryango n’Abashoramari (Hybrid Model)
•Kugura imigabane ku banyamuryango (Socios):
Hashyirwaho gahunda yo kugura imigabane ku banyamuryango aho bashobora gutunga imigabane itandukanye bakagira uburenganzira bwo kwitabira ibikorwa bya Rayon Sports.
•
Ubufatanye bw’abashoramari:
Abashoramari bazahabwa amahirwe yo gushyira amafaranga mu bikorwa bifatika by’ikipe nko mu guteza imbere ibikorwaremezo n’abakinnyi.
Mushimire yakomeje avuga ko Rayon Sports izasuzuma agaciro k’ikipe, inyungu ziriho, ibikenewe mu bikorwa remezo, ndetse no kuganira na Banki Nkuru y’u Rwanda hamwe ni ikigo cy’ Isoko ry’imigabane mu Rwanda ku bijyanye no kugurisha imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane. No gushyiraho umugabane fatizo, imigabane ntarengwa, rusange bikazakorwa na Rayon Sports.
Yavuze ko guhindura Rayon Sports kuba isosiyete yemewe n’amategeko izaha abanyamuryango (socios) n’abashoramari uburenganzira bwo kugura imigabane no kuyobora ikipe. Gushyiraho itsinda ryihariye ry’ agateganyo ryo gukurikirana uyu munshinga.
Ku nyigo y’ibanze ngo basanze Rayon Sports kugeza ubu ihagaze agaciro ka Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000.000 FRW). Umugabane muto ngo waba ari ibihumbi mirongo itatu.
Mushimire yavuze ko iyi mpinduka izaha Rayon Sports FC umusingi uhamye wo gukomeza gutera imbere, kandi izatuma abafana n’abanyamigabane bagira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’ikipe. Iyi gahunda ifite ibyiciro bitandukanye bizafasha Rayon Sports kwinjira mu rwego rw’amakipe y’abasemi-kinyamwuga no kugera ku ntego z’igihe kirekire.
INCAMAKE KURI GIKUNDIRO FOREVER
Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka .
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .
Oasis Guest House iherereye mu Bugesera mu Karumuna yabereyemo uyu munsi mukuru
I bumoso hari DR Hassan ushinzwe umuco na Siporo muri Gikundiro Forever naho i buryo ni Dr Norbert Uwiragiye, Perezida wa Gikundiro Forever
Nsekera Muhire Jean Paul, Perezida w’icyubahiro wa Gikundiro Forever
Ni umunsi bahura bagasabana bagakina....Nk’aha urabona Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic ari muri ’Baruka bwana, baruka Seti!’
Shyaka Noella bahimba Agapetit Gakonje ari naryo yamamayeho kuri Twitter (X) afata ifoto na Perezida wa Gikundiro Forever
I buryo hari Manzi Erra wifuje ko yava mu Rwanda asangiye na bagenzi be ’Kimasa day’ cyane ko izindi zikunda kuba atari mu Rwanda
Moustapha Kiddo na we ni umunyamuryango wa Gikundiro Forever
Karera Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever
Bakiriye abanyamuryango bashya
Afuwa, umubitsi wa Gikundiro Forever