Gikundiro Forever yashimiye Leta y’u Rwanda (AMAFOTO)

Abagize Gikundiro Forever barashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho umuhanda woroshya urugendo ruva i Kigali rwerekeza i Nyagatare, rukava ku masaha agera kuri ane, rukagera ku masaha 2.

Ibi babitangaje mu rugendo ruva i Kigali rugana i Nyagatare bajya gufana ikipe yabo ya Rayon Sports i Nyagatare kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2024.

Uyu muhanada Rukomo-Nyagatare wafashije abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahahirana n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane Uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

Mbere kuva i Kigali ugana i Nyagatare byafataga amasaha agera kuri ane naho ubu uciye i Gicumbi, bisaba amasaha agera kuri abiri.

Uyu muhanda ureshya na Kilometero 124.3, wuzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 53. Wongereye ubucuruzi n’ubuhahirane mu bice bitandukanye by’Igihugu, cyane Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Hari kandi kongera urujya n’uruza rw’abantu no kugabanya ibiciro by’ingendo z’abantu n’ibicuruzwa.

Igice cyawo kireshya n’ibilometero 51 kuva Gicumbi-Nyagatare cy’ibilometero 73.3, kuva Rukomo kugera Nyagatare cyo cyarangiranye na Mutarama 2023.

Perezida wa Gikundiro Forever, Dr Norbert yavuze ko bashima Leta y’u Rwanda kuba barakoze uyu muhanda, uretse kongera ubuhahirane, byabafashije kuba bagera i Nyagatare mu buryo bworoshye bagiye gufana ikipe yabo mu gihe yagiye gukina na Surnise FC.

Ati " Kera kujya i Nyagatare byasaba ko tujyuka hakiri kare cyane ariko ubu umuntu yakora n’akazi gasanzwe, akaba yanajya gufana ikipe yacu dukunda cyane. Turashimira Leta y’u Rwanda. Yarakoze cyane."

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Uhereye i bumoso hari Karera Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever, Nshimyumuremyi Augustin, Visi Perezida wa Gikundiro Forever na Dr Uwiragiye Norbert, Perezida wa Gikundiro Forever washimiye cyane Leta y’u Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo