Gikundiro Forever yamuritse ku mugaragaro ibirango bishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022, Fan Club ya Rayon Sports ya Gikundiro Forever yamuritse ku mugaragaro ibirango bishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Ibirango bishya byagaragajwe n’iyi Fan Club birimo ikirango cy’umweru mwinshi gihagarariye umwambaro wo gusohokana. Hari kandi ikirimo ubururu bwinshi gihagarariye umwambaro wo kwakirana.

Icya gatatu ni igifitemo ikirango cya SKOL mu gatuza, cyo kizajya gikoreshwa n’abanyamuryango ba Gikundiro Forever mu bikorwa byabo nk’umuganda, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Gikundiro Forever iri muri Fan Clubs 51 za Rayon Sports, yashinzwe muri 2013. Izwiho gukora ibikorwa bitandukanye bitagararukira gusa ku gushyigikira iyi kipe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya WhatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho ni bwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Ni yo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ni yo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza Ikipe ya Rayon Sports bita "Rayon ni wowe dukunda".

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi ni yo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Ibi birango bishya byamuritswe na Gikundiro Forever ku wa Kabiri

Bamwe mu bagize Gikundiro Forever bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibi birango

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo