Gikundiro Forever yakoze akarasisi kadasanzwe igiye gushyigikira Rayon Sports mu Bugesera (Amafoto & Video)

Ahagana saa Sita zo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Gicurasi 2022, ni bwo abakunzi ba Rayon Sports bibumbuye mu Itsinda rya Gikundiro Forever bahagurutse ku cyicaro cyayo giherereye i Nyamirambo bagiye kuyishyigikira mu mukino wa ¼ wo kwishyura yakiriwemo na Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro.

Aka karasisi karimo imodoka z’abantu ku giti cyabo katangiye berekeza mu Biryogo, bageze ku Musigiti barakata basubira kuri 40, bamanuka mu Rwampara.

Mu kanyamuneza n’icyizere biherekejwe n’umujyo w’ifirimbi n’amahoni y’imodoka zitandukanye, bafashe umuhnda wa Peyaje mbere yo gusa n’aberekeza Rwandex ariko ntibahagera ahubwo bazamuka i Gikondo- Merez, bakomeza umuhanda wo ku i Rebero bagana mu Bugesera.

Gikundiro Forever iri muri Fan Clubs 51 za Rayon Sports, yashinzwe muri 2013. Izwiho guherekeza Ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya WhatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho ni bwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Ni yo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ni yo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza Ikipe ya Rayon Sports bita "Rayon ni wowe dukunda".

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi ni yo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Amafoto + Video: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo