Gikundiro Forever yaherekeje Rayon Sports WFC mu mukino ishobora kwegukaniramo igikombe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, abagize Gikundiro Forever baherekeje ikipe ya Rayon Sports y’abagore mu mukino ifitanye na Muhazi WFC y’i Rwamagana, ndetse iramutse iwutsinze yahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Ni umukino uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa munani ku kibuga cya Avega i Rwamagana. Kuko hagati ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC ya kabiri harimo ikinyuranyo cy’amanota ane (Rayon Sports ifite 55 mu gihe AS Kigali ifite 51), gutsinda umukino wo kuri uyu wa gatandatu byaba bisobanuye ko Rayon Sports WFC yegukanye bidasubirwaho igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere ari nawo mwaka wa mbere ikinnye muri iki cyiciro.

Muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore hasigaye gukinwa imikino 2 iyi shampiyona igahita isozwa. Umukino wa nyuma Rayon Sports izakira Fatima WFC y’i Musanze tariki 30 Werurwe 2024, mu mukino uzabera mu Nzove ari nabwo yashyikirizwa igikombe mu gihe yaba yamaze kucyegukana cyangwa igategereza uwo mukino wa nyuma.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo