Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever bageneye ’Prime’ Rayon Sports y’abagore nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC 2-1 bakiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagore.
Ni igikorwa bakoze nyuma y’uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.
Aherekejwe na bamwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever, Karera Moses, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gikundiro Forever niwe wazanye aka gahimbazamusyi agashyikiriza Uwimana Jeanine, umuyobozi w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports wari kumwe na Ben Axella, umunyamabanga wayo.
Moses yabwiye Jeanine ko Gikundiro Forever izakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore. Ni umwaka wa mbere iyi kipe iri gukina mu cyiciro cya mbere.
Gutsinda AS Kigali WFC byatumye Rayon Sports WFC ifata umwanya wa mbere n’amanota 37, AS Kigali ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.
Karera Moses yasezeranyije Uwimana Jeanine (i buryo) na Axella ko Gikundiro Forever izakomeza kubaba hafi mu mikino isigaye kugeza batwaye igikombe cya Shampiyona bagasohokera igihugu
/B_ART_COM>