Gikundiro Forever Fan Club yamaze kubona Visi Perezida mushya , umwanya wahawe Nshimyumuremyi Augustin asimbuye Ishimwe Prince weguye kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano.
Hari mu nteko rusange yabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ni inteko rusange yayobowe na Dr Norbert, Perezida wa Gikundiro Forever. Batangiye bakira abanyamuryango bashya, berekwa Raporo y’umutungo, abanyamuryango barayishima.
Muri iyi nteko rusange kandi, abanyamuryango bakiriye ubwegure bwa Prince Ishimwe wari Visi Perezida wa Gikundiro Forever weguye ku mirimo ye kubera izindi nshingano, asimbuzwa by’agateganyo Nshimyumuremyi Augustin, inteko rusange irabyemeza.
Nshimyumuremyi Augustin arakomeza kubangikanya uyu mwanya n’uwo yari asanganywe n’uw’ukuriye umuco na Siporo.
Mu mwaka w’imikino uheruka, Gikundiro Forever batanze asaga Miliyoni eshatu (3.4000.000 FRW) mu gikorwa cyo gushyigikira Rayon Sports kugura umukinnyi (Ubururu bwacu, agaciro kacu), baremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Bugesera, bamugabira inka, ndetse bagiye batanga Prime kuri buri mukino Rayon Sports yakinnye. Muri iyi nteko rusange biyemeje ko bagomba kongera ibyo batanga muri Rayon Sports.
Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Muhire Jean Paul , Perezida w’icyubahiro wa Gikundiro Forever niwe wayoboye iyi nteko rusange nka MC
Dr Uwiragiye Norbert, Perezida wa Gikundiro Forever
Nshimyumuremyi Augustin watorewe kuba Visi Perezida wa Gikundiro Forever by’agateganyo
Hagati hari Karera Moses, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gikundiro Forever
I bumoso Ntwariza Jean Pierre naho i buryo hari Cyubahiro Didier, abajyanama muby’amategeko muri Gikundiro Forever
Nyinawumuntu Afuwa, umubitsi wa Gikundiro Forever
Batanze ibitekerezo bitandukanye....Uyu ni Mahoro ukuriye akanama k’imyifatire
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE