Gikundiro Forever ya Rayon Sports yatsinze abafana ba APR FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Gikundiro Forever FC ya Fan Club Gikundiro Forever ya Rayon Sports yatsinze ihagarariye Fan Clubs za APR FC 3-2 irushanwa Skol Soccer Tournament riri guhuza za Fan Clubs zifana amakipe yo mu Rwanda n’izifana amakipe yo hanze.

Ni umukino wo ku munsi wa 2 w’iri rushanwa rikomeje kubera mu Nzove. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019.

Mu makipe y’abafana b’amakipe yo mu Rwanda harimo aba APR FC, Rayon Sports ndetse n’aba Kiyovu SC ari nayo ari mu itsinda ribanza. Afana amakipe yo hanze harimo abafana Arsenal, aba Chelsea na Manchester United.

Ikipe ihagarariye Fan Clubs za APR FC yari yatsinze umukino ubanza abafana ba Kiyovu SC 2-1. Gikundiro Forever ihagarariye Rayon Sports muri iri rushanwa yo uwo munsi yari yaruhutse.

Gikundiro Forever niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gasana Bosco. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, abafana ba APR FC bacyishyuye gitsinzwe n’uwitwa John ariko abagize ikipe ya Gikundiro Forever bavugaga ko habanje kubaho kurarira. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Edison Niyonsenga niwe watsindiye Gikundiro Forever igitego cya 2 cyiza cyane yateye atunguye umunyezamu naho icya 3 gitsindwa na Uwubutatu Mugenzi Christian wari na kapiteni wayo. Umukino ujya kurangira , abafana ba APR FC batsinze icya 2, umukino urangira ari 3-2.

Gikundiro Forever isigaje umukino wa nyuma wo mu itsinda izakina n’abafana ba Kiyovu SC niyo yahise iyobora itsinda n’amanota 3, abafana ba APR FC nabo bafite amanota 3 ariko basoje imikino yo mu itsinda. Abafana ba Kiyovu SC bo nta nota barabona ariko basigaje kuzanika na Gikundiro Forever umukino wa 2 wo mu itsinda.

Mu itsinda ry’abafana amakipe yo hanze, abafana ba Chelsea bo batsinze abafana Manchester United 5-2.

Abafana ba Arsenal bategereje gukina umukino usoza itsinda n’aba Manchester United nibo bayoboye itsinda n’amanota 3 , bakazigama ibitego bibiri. Gutsinda umukino w’umunsi wa 2 byahise bituma abafana ba Chelsea bafata umwanya wa 2 n’amanota 3 bazigamye igitego kimwe. Abafana ba Manchester United bo ntibarabasha kubona inota.

Tariki 22 Kamena 2019, saa saba z’amanywa, abafana ba Arsenal bazahura n’aba Manchester Unites, saa kumi z’uwo munsi, abafana ba Rayon Sports bahure n’aba Kiyovu SC.

Tariki 29 Kamena 2019, hazaba imikino ya 1/2. Ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya kaburu mu itsinda B saa saba naho saa kumi mbere mu itsinda B ihure n’iya kabiri mu itsinda A.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki 4 Nyakanga 2019.

Iri rushanwa ryateguwe na Rwanda Arsenal Supporters Club, ihuriro rizwi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal ndetse batanga umusanzu mu ikipe bafana. Mu Rwanda kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 920 bamaze kwandikwa i Londres mu Bwongereza.

Mukasa uyobora Rwanda Arsenal Supporters Club avuga ko iri rushanwa bateganya ko rizaba ngarukamwaka. Uruganda rwa Skol niwe muterankunga mukuru ndetse ninayo izatanga igikombe, imidali n’amafaranga azahabwa buri kipe yitabiriye iri rushanwa.

Fista Jean Damascene , umuyobozi wungirije wa Gikundiro Forever yatangarije Rwandamagazine.com ko gutsinda uyu mukino bisobanuye byinshi kuri bo.

Ati " Imyumvire y’abakunzi ba Rayon Sports yarahindutse cyane. Ibintu byose basigaye babyitegura neza. Ikindi ni ubutumwa bukomeye kubandi ba Sportifs ko uretse gufana, tuzi no kuwuconga. Ikindi twagaragaje ko nka Gikundiro Forever Group dushoboye n’igikombe turashaka kugitwara dukomeze guhesha ishema ikipe yacu na bagenzi bacu duhagarariye muri iri rushanwa. Turiteguye neza."

Abafana ba APR FC bishyushya

Rwabuhungu Dan (wambaye umuhondo) ukuriye Zone 1 ya APR FC yari yaje kureba uyu mukino

Abakinnyi ba Gikundiro Forever bishyushya...bari bazanye imyenda yo kwishyushya n’iyo gukinana

Cyubahiro Didier utoza Gikundiro Forever...asanzwe ari na we munyamategeko w’iyi Fan Club

Nsekera Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever ni umwe mu bakinnyi b’iyi Fan Club

Mbere ya buri mukino hakorwa igenzura harebwa niba abakinnyi bujuje amategeko agenga irushanwa

11 Abafana ba APR FC babanje mu kibuga

11 Abafana ba Gikundiro Forever ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abatoza ba Gikundiro Forever

Muhire Jean Paul yabanje hanze

Wari umukino urimo imbaraga n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Gikundiro Forever yari ifite abafana benshi , baba ababarizwa muri iri tsinda ndetse n’abandi ba Hooligans ba Rayon Sports bazwi cyane

Nshimiyimana Emmanuel bita Matic, umunyamabanga wa Gikundiro Forever yitegura gusimbura

Didier Cyubahiro mu kazi

Rwarutabura na Nkundamatch bafanaga nkuko basanzwe bafana ku mikino ya Rayon Sports

Uwubutatu Mugenzi Christian wari kapiteni wa Gikundiro Forever niwe wayitsindiye igitego cya 2

Byari ibyishimo byinshi ku bafana n’abakinnyi ba Gikundiro Forever nyuma yo gutsinda

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever wari waje gushyigikira iyi kipe, yishimanye n’abatoza bayo

Umugore wa Christian yari yaje kumufana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo