Ikipe ya Gikundiro Forever FC ishamikiye kuri Fan club ya Gikundiro Forever yatangiye kwitegura irushanwa ry’abatarabigize umwuga rizahuza amakipe atandukanye , izegukana igikombe ikazahembwa Miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda.
Mu rwego rwo kwitegura iryo rushanwa riteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha, Gikundiro Forever FC yakinnye umukino wa gishuti na Winners FC yo mu Gatsata.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2022.Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 5-5.
Irushanwa Gikundiro Forever iri kwitegura ryitwa Rwanda Rebirth celebrations ryateguwe na East Gold Presents rikazitabirwa n’amakipe atarabigize umwuga agera kuri 30. Umukinnyi ugomba kuryitabira ni urengeje imyaka 30 cyangwa se uwakinnye nk’uwabigize umwuga ufite iyo myaka ariko amaze imyaka 3 adakina Shampiyona.
Rizatangira tariki 11 Kamena 2022 , risozwe tariki 4 Nyakanga 2022.
11 Gikundiro Forever FC yabanje mu kibuga
Karera Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever
Maitre Cyubahiro Didier utoza Gikundiro Forever FC
Lomami Marcel yarebye uyu mukino
Gentil, umunyamabanga w ’ikipe ya Gikundiro Forever
/B_ART_COM>