Gikundiro Family yiyemeje kuzamura umusanzu isanzwe itanga muri Rayon Sports

Fan Club Gikundiro Family iri mu zifana Rayon Sports yiyemeje kuzamura umusanzu wayo isanzwe itanga muri Fan Base y’iyi kipe mu rwego rwo gukomeza kuyishyigikira mu rugamba irimo rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Ni umwe mu myanzuro bafashe mu nama bakoreye mu Mujyi wa Kigali muri MK 11 Bar & Restaurant, kwa Muhire Kevin.

Muri iyi nama, abagize Gikundiro Family biyemeje ko guhera mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, umusanzu wabo uzava ku bihumbi ijana basanzwe batanga, ukajya ku bihumbi magana atatu.

Muri iyi nama kandi banasuwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée wabashimiye uburyo bakomeje umuhati wabo wo kubaka ikipe.

Yabanyuriyemo amakuru arebana n’ikipe ndetse aboneraho kubasaba gukomeza uburyo bwose bakoreshaga mu gushyigikira ikipe kuko ngo ubu ibakeneye cyane.

Muri iyi nama kandi niho hatorewe Perezida mushya wa Gikundiro Family. Nshimyumuremyi Vincent Martin wari Visi Perezida niwe wamaze gutorerwa kuba Perezida wa Gikundiro Family asimbuye Alphonse wari usoje manda.

Gikundiro Family yatangiye ari itsinda ry’abafana ba Rayon Sports, bishyira hamwe kuri Whatsapp muri 2021, batangira urugendo rwo kuba Fan club yemewe, babigeraho tariki 11 Gashyantare 2023 ubwo bafungurirwaga Fan club yabo ku mugaragaro mu muhango wabereye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Alphonse wabaye Perezida w’iyi fan Club kuva yashingwa asobanura amavu n’amavuko yayo

Ntwali Evode, umubitsi wa Gikundiro Family

Nshimyumuremyi Vincent Martin wari Visi Perezida niwe wamaze gutorerwa kuba Perezida wa Gikundiro Family

Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports yabashimiye umuhate bafite mu kubaka Rayon Sports

Wasili na we yari ahari

Dushimiyimana Norbert ushinzwe gutegura ibirori muri Gikundiro Family

Muhire Kevin, Fall Ngagne na Adama nabo bari baje muri uyu munsi mukuru wabereye muri MK 11 Bar & Restaurant kwa Muhire Kevin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo