Gikondo: Hagiye kubera irushanwa rya Billard

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 muri Blue Unity Bar iherereye i Gikondo hateganyijwe irushanwa ry’abakina Billard’ Carlsberg Pool table competition’.

Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari.

Irushanwa rizabera muri Blue Unity Bar ni irushanwa rifunguye ku bantu bose basanzwe bakina Billard baturutse mu bice byose by’igihugu. Kwiyandikisha ni ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Uwiyandikisha yohereza amafaranga kuri Code ya Momo:674004 ibaruye kuri Blue Unity Bar.

Irushanwa rizakinwa hamaze gushyirwa mu matsinda abantu bazaba biyandikishije kurikina.

Blue Unity Bar iherereye i Gikondo ruguru ya Merez ya II utarazamuka mu muhanda w’amabuye hafi ya Teta Super Market, ku muhanda KK74.

Ku bindi bisobanuro ku byerekeye iri rushanwa uhamagara kuri 0788292570.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo