Amakipe ya Gicumbi HC na Police HC agiye guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Handball y’uyu mwaka mu gihe mu Cyiciro cya Kabiri igikombe kizahatanirwa n’amakipe ya UR Nyarugenge na Vision Jeunesse Nouvelle.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, tariki ya 1 n’iya 2 Nyakanga, ku bibuga bya Handball biherereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Remera ndetse na Maison des Jeunes Kimisagara, habereye imikino isoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya kabiri muri uyu mukino.
Mu cyiciro cya mbere, amakipe atatu atatu yabaye aya mbere muri buri tsinda yahuye hagati yayo hagamijwe kureba ikipe ebyiri za mbere zizahatanira igikombe, mu gihe esheshatu zindi nazo zagombaga guhura, ebyiri za nyuma zigasubira mu Cyiciro cya Kabiri.
Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Gicumbi HC yasoje iyi mikino ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yose, harimo n’uwo yatsinzemo Police HC ku wa Gatandatu ibitego 34 kuri 26.
Aya makipe abiri akaba agomba gukina imikino itatu hagati yayo, itsinze ibiri igahita yegukana igikombe.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball (FERWAHAND) ryatangaje ko umukino wa mbere uzakirwa na Gicumbi HC ku Cyumweru, tariki uya 10 Nyakanga 2022.
Nyuma y’imikino y’amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, ikipe ya UR Nyarugenge na Vision Jeunesse Nouvelle zahise zibona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, nazo zikazakina imikino itatu hagati yayo kugira ngo hamenyekane iyegukanye igikombe.
Vision Jeunesse Nouvelle ni yo izakira umukino wa mbere uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Nyakanga 2022.
Uko imikino yo ku wa Gatanu yagenze:
Icyiciro cya mbere
- Gicumbi HBT 33-26 UR Huye
- Police HBC 40-28 ADEGI Gituza
- ES Kigoma 29-19 ADEGI Gituza
- APR HBC 27-29 UR Huye.
- Police HBC 37-28 APR HBC
- GICUMBI HBT 34-23 ES Kigoma
Icyiciro cya kabiri
- Gorillas 31-20 UR Gikondo
- UR Nyarugenge 30-22 TVET Mutenderi
- UR Gikondo 19-20 UR Rwamagana
- TVET Mutenderi 30-39 Vision JN
- UR Nyarugenge 34-23 UR Rwamagana
- Gorillas 30-40 Vision JN
Uko imikino yo ku wa Gatandatu yagenze:
Icyiciro cya mbere
- APR HBC 25-33 ES Kigoma
- Police HBC 26-34 GICUMBI HBT
Icyiciro cya kabiri
- TVET Mutenderi 26-25 UR Gikondo
- UR Huye 31-31 ADEGI Gituza
- Vision JN 30-26 UR Rwamagana
- UR Nyarugenge 33-28 Gorilla HBC
Police HC na Gicumbi HC ni zo zigiye guhatanira igikombe cya Shampiyona mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere muri Handball
/B_ART_COM>