Gérard Buscher yagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA

Umufaransa Gérard Buscher yagizwe Umuyobozi Mushya wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mugabo w’imyaka 61 ufite inkomoko muri Algérie, yakiniye amakipe menshi yo mu Bufaransa arimo Nice, Nantes, Brest, Montpellier, Matra Racing na Valenciennes.

Gérard yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu 1986-87, mu mikino ibiri yakinnye nta gitego yatsinze.

Urugendo rwe nk’umutoza, Gérard yarutangiriye muri Nice mu 2005, uyu mugabo kandi yatoje amakipe menshi yo muri Tunisie arimo CA Bizertin, AS Marsa, Stade Gabesien na CS Hammam-Lif aherukamo mu 2019.

Mu 2021 yabaye umutoza w’umusigire n’Umuyobozi wa Tekinike muri Mauritanie ari naho yaherukaga gukora.

Gérard yitezweho kuzahura umupira w’amaguru w’u Rwanda, binyuze mu gutanga imirongo ngenderwaho ndetse no guteza imbere impano nyinshi.

U Rwanda rwaherukaga Umuyobozi wa Tekinike mu 2020, ku buyobozi bwa Habimana Hussein.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo