Gen. Kabarebe yasuye APR FC mbere yo guhura na US Monastir

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yakomezaga imyitozo yitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuyihuza n’ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia.

Ni imyitozo yakurikiwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wa APR F.C Gen James Kabarebe Wanagize impanuro abagenera mbere yo kwerekeza mu karere ka Huye aho igiye gukomereza umwiherero.

Mu mpanuro yabageneye yongeye kubibutsa ko ari abakinnyi beza bitezweho byinshi kuko byose babifite kandi ko nk’ikipe ikinamo abanyarwanda bagomba kubyerekana batsinda kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati " Ntabintu byinshi nshaka kuvuga uyu munsi kuko ndabizera cyane nziko mushoboye kuko ahenshi mugenda munyura murabigaragaza Abanyarwanda tubitezeho byinshi kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye, mufite Umutoza ukomeye ibyo rero biri mubiduha ikizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu ndabasaba ko mwasezerera iyi kipe kuko ntiyadutera ubwoba kuko nizindi zagiye zinyura hano zabonye ko ikipe ya APR atari ikipe wanyuraho uko wiboneye. "

"Ikipe yanyu mwese muri Abanyarwanda murumvikana mu rurimi ibi bigomba kubatera ishema mukanabitwereka mu kibuga mutsinda iyi US Monastir

Yakomeje abifuriza instinzi anabizeza ko Ubuyobozi buzakora ibyo busabwa nibatsinda.

Yagize ati” Murabizi ko nta kipe ijya idutsindira hano, natwe rero dutsinde hakiri kare kandi nimusezerera iyi kipe ubuyobozi burahari ngo bubagenere ibyo bubagomba kuko namwe muba mwakoze akazi gakomeye, ubwo rero gahunda ibe iyo gutsinda kandi tuzitware neza no muyindi mikino izakurikiraho

APR F.C izakira ikipe yo muri Tunisia ya US Monastir kuri uyu wa Gatandatatu ku isaha ya saa cyenda zuzuye 15h00 mu karere ka Huye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo