Gen Kabarebe yashimiye abakinnyi ba APR FC uko bitwaye imbere ya US Monastir (AMAFOTO)

Umuyobozi Mukuru w’Icyubahiro wa APR FC akaba n’Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye batsinda Union Sportive Monastirienne yo mu Tunisia igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022, APR FC yatsindiwe na Mugunga Yves ku munota wa 18, ndetse icyo gitego aba ari cyo gitandukanya amakipe yombi.

Ku wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri 2022, Umuyobozi Mukuru w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, ari kumwe na Chairman wayo, Lt Gen MK Mubarakh, basuye iyi kipe kugira ngo bayishimiye uko yitwaye imbere ya US Monastir no kuyiha impanuro mbere yo kwerekeza muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura.

Gen Kabarebe yavuze ko yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC uko bitwaye mu mukino ubanza, ababwira ko kandi babategerejeho indi ntsinzi aho bagiye kwerekeza mu mahanga.

Ati “Ikitugaruye hano ni ukubashimira, ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko ntawe uzava hano byoroshye, umupira narawurebye igice cya mbere iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane turashaka ko bigera no kumunota wa 60 mukiri hajuru muyotsa igitutu. Muratanga icyizere ko tuzayisezerera kuko mwamaze kwiremamo icyizere rero ninacyo kigomba kubakomeza mukayisezerera kuko mwarabigaragaje.”

Yakomeje agira ati “Nta bintu byinshi ndi buvuge kuko mwe mubyerekanira mu kibuga benshi ntibabahaga amahirwe yo gutsinda ariko hano muri APR FC buri mukinnyi uri muri iyi kipe aba ashoboye kuko ntawe ujya kuza hano tutaramukurikiranye, ibyo rero nibyo biba bigomba gutuma duhorana intsinzi, mubigaragaze na hariya mugiye kwerekeza kandi nzi ko muzabikora tukabakira neza mutahukanye intsinzi.”

Yasoje abizeza ko ubuyobozi buhari ngo bukore ibyo busabwa gukora.

Ati “Ndahari yewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe burahari ngo dukore ibyo ubuyobozi bukora iyo ikipe yatsinze kandi muzishima. Mbifurije intsinzi.”

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, wavuze mbere y’Umuyobozi Mukuru w’Icyubahiro, na we yashimiye abakinnyi uko bitwaye, ababwira ko badakwiye kugira ikibazo ku mukino wo kwishyura kuko bashoboye.

Ati “Mbahaye ikaze mwese muri hano, maze igihe ntabasura ariko ntibimbuza kubakurikirana cyane. Mwitwaye neza, byagaragariye buri wese kandi yabonye ko mufite umupira uri hejuru ibyo bituma aho ingabo ziri hose zishima kuko mwerekanye ko mushoboye. Tubategerejeho indi ntsinzi muri Tunisia kandi muzabikora kuko murashoboye.”

APR FC irahagarukai Kigali kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’imwe yerekeza i Monastir ahazabera umukino wo kwishyura ku Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri saa Mbiri z’i Kigali.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga aganiriza abakinnyi ku wa Mbere

Umuyobozi Mukuru w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC abizeza ko ubuyobozi bubari hafi

Gen Kabarebe yijeje ko abakinnyi ba APR FC bazashimirwa byihariye

Mupenzi Eto’o ushinzwe Igura n’Igurisha ry’abakinnyi muri APR FC (ibumoso) na Team Manager Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul (iburyo)

APR FC yaraye ikoze imyitozo mbere yo kwerekeza muri Tunisia kuri uyu wa Kabiri

AMAFOTO: APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo