Gatsibo: ASV FC yegukanye irushanwa ryo kwibuka Bugondo

Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryari ryateguwe mu rwego rwo kwibuka Habimana Patrick bakunze kwita Bugondo, ryarangiye igikombe cyegukanywe (Association Sportive Volontaire) ibarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari k’Agakomeye, habereye irushanwa ryo kwibuka Habimana Patrick wari uzwi kwizina rya Bugondo witabye Imana mu mwaka ushize, akaba umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri aka gace ka Kiziguro na Kiramuruzi.

Iri rushanwa ryabanjirijwe n’ibindi bikorwa birimo gusoma Misa isabira Bugondo no gushyira indabo aho aruhukiye mu irimbi rya Kiziguro.

Iki gitambo cya Misa cyabaye muri Misa ya kabiri ari nayo abashyitsi bitabiriye kuva ku isaha ya Saa 10:00 za mu gitondo. Ku isaha ya saa 12:10 am Misa yari ihumuje, hakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo aho Habimana Patrick aruhukiye igikorwa cyayobowe na Padiri Edouard Twizeyimana akaba na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro.

Nyuma yaho abashyitsi bose bahise berekeza ku kibuga cy’amashuri yisumbuye cya G.S.Kiziguro aho umuntu wese yagombaga kwinjira yerekanye niba yarikingiye COVID-19 ku buryo bwuzuye. Kuri iki kibuga hambaga kubera imikino 3 y’amakipe ane yari yitabiriye harimo Kiramuruzi, ASV FC yari yavuye Kigali, Kiziguro na Kiziguro Generation y’abakinnyi bavuka Kiziguro ariko baba i Kigali.

Umukino wa mbere wahuje Kiramuruzi na ASV FC warangiye ASV FC itsinze Kiramuruzi ibitego 3-1, umukino wa kabiri Kiziguro Generation yatsinze Kiziguro ibitego 2-0, bituma Kiziguro Generation ihura na ASV FC ku mukino wa nyuma unarangira ASV FC itsinze Kiziguro Generation igitego kimwe ku busa cyabonetse mu minota ya nyuma.

Uko umukino wajyaga gutangira umugore wa Nyakwigendera ndetse n’abana be babanzaga gufata ifoto y’urwibutso dore ko umukino wabanje uyu muryago ari wo watangije umukino.

Igikorwa cy’imikino kirangiye ubwo byari bimaze kuba saa 18:00 pm, abashyitsi berekeje mu nzu mberebyombi ya Kiliziya aho basabanye ndetse banagaruka ku mateka ya Habimana Patrick Bugondo. Abenshi bafashe ijambo bemezaga ko iki gikorwa gikwiye kuba ngaruka mwaka ndetse kikarushaho gukomeza kwaguka kugira ngo ibikorwa n’ubugiraneza bya Bugondo bitazibagirana.

Habimana Patrick Bugondo yari umucuruzi ukorera unatuye muri Kiziguro, ariko akaba yibukirwa ku bikorwa bye birimo guteza imbere umupira w’amaguru muri Gatsibo by’umwihariko i Kiziguro. Bugondo yavutse tariki 1 Mutarama 1978 yitaba Imana tariki 6 Gashyantare 2021.

ASV yegukanmye iki gikombe ni umuryango, udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo ku ubushake mu busabane bagambiriye intsinzi yuje imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bwubahane (discipline). ASV ni izina ry’impine y’amagambo y’igifaransa, mu magambo arambuye ni Association Sportive des Volontaire.

Uyu muryango washinzwe kuwa 15 Gashyantare 2007 yemezwa ku mugaragaro mu nama yayo ya mbere y’inteko rusange yateranye kuwa 03/08/2007. Ubu ASV ni umuryango umaze imyaka cumi n’itanu (15) ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru.

Kiliziya ya Kiziguro

Padiri Edouard wasomye Misa

Bibutse Habimana Patrick wari uzwi kwizina rya Bugondo, banashyira indabo ku mva ye

Ikipe ya Kiramuruzi yatsinzwe rugikubita

Ikipe ya kiziguro Generation

ASV FC yegukanye igikombe

Cyiza Didier, perezida wa ASV FC niwe washyikirijwe igikombe

PHOTO :Arsène Mugisha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo