Gasogi yari ’yagarutse’ yayagabanye na Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Gasogi United yari yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’icyumweru Perezida wayo Kakooza Nkuriza Charles (KNC) atangaje ko ayisheshe, yagarutse inganya 1-1 na Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona
w’umunsi wa 19 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

KNC yari yatangaje ko asheshe iyi kipe ndetse itazongera gukina amarushanwa ya FERWAFA kubera umwanda uri mu mupira w’u Rwanda.

Dieume wahoze akinira Gasogi United niwe wafunguye amazamu ku munota wa 12 , atsindisha umutwe ku mupira wavuye muri koroneri.

Niyongira Danny yishyuriye Gasogi United ku munota wa 17 na we atsinda ku mupira wavuye muri koruneri, awutsindisha umutwe.

Umukino warangiye amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 24, Gasogi United iba iya 9 n’amanota 23.

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Kirasa Alain utoza Gasogi

Kabera Fils Fidele, team Manager wa Gasogi akaba n’umuvugizi wa gatatu w’iyi kipe

Dieume yatsinze igitego Gasogi yahozemo

Danny Niyongira watsindiye Gasogi igitego cyo kwishyura

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bari baje kuyishyigikira muri uyu mukino

I bumoso hari KNC, Perezida wa Gasogi United...i buryo ni Sadate Munyakazi wari waje kwihera ijisho’ igaruka’ rya Gasogi

Mbonyumuvunyi Abdul Karim uyobora Kiyovu Sports nyuma y’aho Ndorimana Jean François Regis bahimba General yeguriye ku buyobozi bwayo

Muhire Jean Claude, Visi perezida wa Kiyovu Sports

Kayonga Stephen, Visi Perezida wa Gasogi

Mutabaruka ukuriye abafana ba Gasogi ku isi yose akaba n’umuvugizi wungirije w’iyi kipe

Alvin Manzi , umwana wa KNC ari mu bari bazonze se ngo ntayisese... yari yaje kuri uyu mukino yari yagarukiyeho muri Shampiyona