Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wa yo w’umunya-Misiri, Ahmed Adel Abdelrahaman ndetse n’umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim nyuma y’amasaha atageze kuri 24 batsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 muri Shampiyona.
Mu itangazo iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko yatandukanye n’aba batoza ku bwumvikane bw’impande zombi.
Yagize iti “Nyuma yo kwemeranya kuganisha ku gusesa amasezerano y’akazi yacu ku bwumvikane, turabashimira ku byo mwadukoreye.”
Ibi bibabye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi haje inkuru y’uko uyu mutoza yaba yahagaritswe na CAF mu gihe cy’imyaka 5 nyuma yo gusanga akoresha ibyangombwa by’ubutoza bya CAF bihimbano.
Uyu mutoza yaje kujya mu itangazamakuru ahakana aya makuru avuga ko atari we ahubwo ari uwo bitiranwa cyane ko CAF yavuze ko uwahanwe iyo License yayikuye muri Burkina Faso mu gihe we yayikuye mu Misiri.
Gusa nubwo yavugaga ibi, ibaruwa ya CAF yavugaga ko no mu bubiko (record) bwa yo nta mutoza witwa ko ifite ufite License A.
Iti “iperereza ryakozwe ryagaraje ko CAF nta muntu ufite License A witwa Ahmed Ibrahim cyangwa ngo ibe yaratanze icyo cyangombwa, bivuze ko ibyo byangombwa byahimbwe ndetse n’umukono wakoreshejwe kuri ibyo byangombwa atari wo.”
Ahmed Abdel akaba atandukanye na Gasogi United nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, asize iyi kipe ku mwanya wa 5 n’amanota 10, mu mikino 6 yari amaze gukina yatsinzemo 3, atsindwa 2 anganya umwe.