Mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, ikipe ya Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0, ikomeza kuyiganisha habi kuko imibare yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere yarushijeho gukomera.
Ku munota wa 10 Prosper Rugangazi yatsinze igitego cya mbere ku mupira yari aherejwe neza na Hamiss Hakim.
Ku munota wa 30, Mbirizi Eric yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari aherejwe neza cyane na Marc Govin.
Hakim Hamiss yateye yatsinze icya gatatu kuri ‘coup franc’ nziza yatereye kure.
Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja yahise akora impinduka asimbuza abakinnyi batatu icyarimwe.
Habamahoro Vincent, Yafesi Mubiru na Franklin Onyeabor batanze umwanya kuri Shema Frank, Murenzi Patrick na Duhimbaze Elisa.
Ku munota wa 43, Nzayisenga Jean D’amour yakoreye ikosa Harerimana Abdelaziz, umusifuzi Ruzindana Nsoro amuha ikarita ya kabiri y’umuhundo zibyara umutuku.
Igice cya Mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0.
Umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain wari wizeye intsinzi, yatangiranye igice cya kabiri impinduka maze Ngono Guy, Mugabe Robert na Mugisha Joseph Rama binjira mu kibuga.
Mu minota 70, umukino watuje ugenda gake cyane, gusa Sunrise FC yiharira umupira.
Umukino warangiye Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0, ikomeza agahigo keza iyifiteho kuko iyi kipe yo mu Burasirazuba itarayitsinda mu mateka yayo.
Gasogi United yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 32, mu gihe Sunrise FC yagumye ku wa 14 n’amanota 26 mu gihe Bugesera FC iyikurikiye itarakina.
Mbere y’umukino habanje gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Rugangazi Prosper niwe wafunguye amazamu
Hakim Hamiss watanze umupira wavuyemo igitego akanatsinda ikindi
Mbirizi Eric yatsinze icya kabiri cya Gasogi United