Rayon Sports yatangiye nabi imikino yo kwishyura ya shampiyona nyuma yo gutsindirwa ku itara rya Kigali Pelé Stadium na Gasogi United ibitego 2-1.
Ni Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, akaba ari na wo mukino wafunguraga imikino yo kwishyura.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikaba itari ifite bamwe mu bakinnyi ba yo nka Joackiam Ojera, Simon Tamale na Charles Baale batari bagatangiye imyitozo ni mu gihe Luvumbu watangiye imyitozo atinze yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.
Mu minota ya mbere y’umukino, Rayon Sports wabonaga yashyize igitutu kuri Gasogi United ariko ntiyabasha kureba mu izamu.
Gasogi United yaje kuyigaranzura ndetse ibona amahirwe akomeye nk’umupira wa Kabanda Serge wakubise igiti cy’izamu ndetse n’imipira 2 ya Lesere Cedric umunyezamu Bonheur yakuyemo.
Ubwugarizi bwa Rayon Sports wabonaga burimo gusa n’ubuhuzagurika, Gasogi United yaje kubyungukiramo maze ku munota wa 30, Kabanda Serge atsindira Gasogi United igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Nkubana Marc Govin. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Paul Gomis, Kalisa Rashid na Nsabimana Aimable bavuyemo hinjiramo Alyséne Camara, Héritier Nzinga Luvumbu na Mitima Isaac.
Izi mpinduka ntacyo zafashije cyane Rayon Sports kuko n’ubundi Gasogi United yakomeje kuyirusha ndetse ku munota wa 56 ibona igitego ariko umusifuzi asifura ko Mugisha Joseph wagitsinze yaraririye.
Nyuma y’iminota 3 gusa, Gasogi United ku burangare bw’ubwugarizi bwa Rayon Sports, Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United igitego cya kabiri.
Rayon Sports yashatse uko yishyura ibi bitego maze ku munota wa 4 w’inyongera Luvumbu atsindira Rayon Sports impozamarira kuri kufura. Umukino warangiye ari ibitego 2-1.
Gahunda y’umunsi 16
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024
Rayon Sports 1-2 Gasogi United
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024
Musanze FC vs Etoile del’Est
Bugesera FC vs AS Kigali
Mukura VS vs Amagaju FC
Gorilla FC vs Etincelles FC
Ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024
Sunrise FC vs Police FC
Muhazi United vs Kiyovu Sports
APR FC VS Marines FC
/B_ART_COM>