Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu, byakomye mu nkokora inzozi z’Urucaca ku Gikombe cya Shampiyona.
Muri uyu mukino wabanje kuvugisha benshi, Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe ni yo yabonye uburyo bubiri bubanza gusa ntibwagira icyo butanga.
Ubwa mbere bwari ishoti ryatewe na Muzamiru Mutyaba, umupira ukora kuri myugariro wa Gasogi United ujya muri koruneri mu gihe kandi uyu Mugande yagerageje ishoti ryakuwemo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël.
Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire, Gasogi United yafunguye amazamu kuri penaliti yinjijwe neza na Malipangou Théodore Christian. Hari nyuma y’uko Ndayishimiye Thierry yagushije Hassan Djibrine mu rubuga rw’amahina bari imbere y’umusifuzi Uwikunda Samuel.
Igice cya kabiri cyatangiye na bwo Kiyovu Sports iri hejuru, ariko Gasogi United iyica mu rihumye, iyitsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Hassan Djibrine ku munota wa 56.
Gasogi yashoboraga kandi gutsinda ikindi gitego mu minota yakurikiyeho ariko Malipangou ntiyagera ku mupira yahinduriwe na Nsengiyumva Moustapha wari umaze gusimbura Hassan Djibrine wavunitse.
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis, yinjijemo abarimo Muhozi Fred, Mugenzi Cédric, Benedata Janvier na Tuyishime Benjamin mu bihe bitandukanye, ariko agorwa no kwishyura.
Ubwugarizi bwa Gasogi United bwari buhagaze neza ndetse n’umunyezamu Cuzuzo Gaël yakuyemo imipira ibiri ikomeye yatewe na Mugenzi Bienvenu mbere y’uko asimburwa na bazina we.
Habura umunota umwe ngo 90 yuzuye, Kapiteni wa Kiyovu Sports akaba n’umunyezamu wayo, Kimenyi Yves, yahawe ikarita itukura kubera gushyamirana na Malipangou wa Gasogi United, we wahawe ikarita y’umuhondo.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United ifata umwanya wa cyenda n’amanota 26 inganya na Marines FC mu gihe Kiyovu Sports ikomeje kugira amanota 50 ku mwanya wa mbere, irusha abiri APR FC izakirwa na Bugesera FC ku Cyumweru,
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Rutsiro FC yatsinze Étoile de l’Est igitego 1-0, igira amanota 24 ku mwanya wa 11 mu gihe Police FC yagize amanota 35 ku mwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0.
Abakinnyi babanjemo hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports
Gasogi United: Cuzuzo Aime Gael, Kazindu Bahati Guy (c), Bugingo Hakim, Mbogo Ally, Kaneza Augustin, Herron Berian, Armel Gyslain, Malipangou Theodore, Nkubana Marc, Kabanda Serge na Hassan Djibrine.
Kiyovu SC: Kimenyi Yves, Serumogo Ally (c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismael, Emmanuel Arnold Okwi, Bigirimana Abed, Mugenzi Bienvenue, Muzamiru Mutyaba na Bizimana Amissi.
/B_ART_COM>