Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 , Gasogi United yatsinze Gorilla FC 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ni umukino wabereye mu Bugesera, ubimburira iyindi yo ku munsi wa 18 wa Shampiyona.
Gorilla FC niyo yabanje kwibona mu mukino ndetse ikarusha Gasogi United kurema uburyo bubyara igitego. Ku munota wa 31, Yves Habimana yatsindiye igitego, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Nyuma y’impinduka zitandukanye Gasogi United yakoze, byatumye nayo isatira ishaka kwishyura, ibigeraho ku munota wa 58 ku gitego cyatsinzwe na Maxwell Djoumekou.
Mu minota y’inyongera y’umukino nibwo Gasogi United yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Malipangou, bituma umukino urangira ari 2-1, uba umukino wa mbere Gasogi United itsinze Gorilla FC muri Shampiyona.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 35.
APR FC ifite umukino na Sunrise FC ni iya kabiri n’amanota 34. AS Kigali igomba guhura na Police FC yo ni iya 3 n’amanota 33.
Uko indi mikino y’umunsi wa 18 iteganyijwe
Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023
AS Kigali vs Police FC
Rutsiro FC vs Mukura VS
Sunrise FC vs APR FC
Ku Cyumweru, tariki 5 Gashyantare 2023
Rayon Sports Vs Kiyovu Sports
Espoir FC vs Bugesera FC [
Marines FC vs Rwamagana City
Musanze FC vs Etincelles FC
KNC na Fatakumavuta uvugira Gorilla FC babanje kwivuga ibigwi
11 Gorilla yabanje mu kibuga
11 Gasogi United yabanje mu kibuga
Kiwanuka utoza Gasogi United
Nsoro niwe wayoboye uyu mukino
Gatera Moussa utoza Gorilla FC
Malipangou witwaye neza muri uyu mukino akanatsinda igitego
Guy Kazindu, myugariro akaba na kapiteni wa Gasogi United
Gasogi United yaturutse inyuma yishyura igitego
Nsengiyumva Samuel , myugariro w’i buryo wa Gorilla FC
Gatera Moussa yanyuzagamo akagaragaza kutishimira ibyemezo by’abasifuzi
Hon. Makuza Bernard yarebye uyu mukino
Hadji Youssuf Mudaheranwa nyiri Gorilla FC
KNC na Hadji bakurikiye uko amakipe yabo ari gukina
I buryo hari Kayonga Stephen, Visi Perezida wa Gasogi United....hagati hari Ndagijimana Emmanuel, umwe mu bafana baherekeza Gasogi United aho yagiye hose
Rutayisire Jackson, Team manager w’Amavubi n’abatoza b’ikipe y’igihugu barebye uyu mukino
I buryo hari Mutabaruka Angelbert , ukuriye abafana ba Gasogi United akaba n’umuvugizi wungirije wayo
Gatete, umushyushyarugamba wa Gasogi United yakomeje gushyira morale mu bafana kugeza ku munota baboneyeho igitego cy’itsinzi
Habimana Hussein utakinnye uyu mukino, yawurebye ari kumwe n’abana ba KNC
I bumoso hari Munyanziza Ernest wabaye inyuma ya Gasogi United kuva iri mu cyiciro cya kabiri....i buryo ni Gilbert na we uri mu bafana bakomeye b’iyi kipe
Malipangou niwe watsinze igitego cyahesheje Gasogi United kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo
Ibyishimo byabasaze !Ngolo Kante, umwe mu bafana batajya babura ku mukino wa Gasogi United
KNC ahoberana n’umukobwa we na we wari wasazwe n’ibyishimo
Gafurama Marion byamurenze
Ndengeyingoma Christian (i bumoso) na Ntivuguruzwa Martin, abafana b’imena ba Gasogi United
Kabera Fils Fidele ( i bumoso), Team Manager akaba n’umuvugizi wa gatatu wa Gasogi United na Fabrice ushinzwe gufata amafoto ya Gasogi United bashimira umunyezamu Gael
Nyuma y’umukino, KNC yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi ariko ngo bikaba bigaragaza ko ubu Gasogi United ari ikipe ishaka igikombe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>