Gasogi United yatsinze Bugesera FC, irara ku mwanya wa mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yatsinze Bugesera FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona bituma irara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Hari mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabimburiye iyindi yo kuri uyu munsi. Wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 guhera saa cyenda z’amanywa.

Maxwell Djomeku niwe watsindiye Gasogi United ku munota wa 41. Gasogi United yahise igira amanota 7 mu mikino itatu, iyobora urutonde rw’agateganyo. Ikurikiwe na Kiyovu Sports na Rayon Sports zifite amanota 6 mu mikino 2 (mbere y’uko zikina umwanya wa 3). Bugesera FC kugeza ubu ntirabasha kubona inota na rimwe mu mikino 2 n’ikirarane kimwe.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa kabiri, Etincelles FC yatsinze Sunrise FC 2-1.

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Umutoza wa Gasogi United aganira na Maxwell Djoumeku watsinze igitego na Ngono ukina mu kibuga hagati witwaye neza cyane muri uyu mukino

Ikosora, ikinyobwa gikozwe mu buki na Tangawizi ntukakibura iwawe cyangwa ngo abe aricyo unywa aho utarami n’inshuti zawe

Ngono yagoye cyane Bugesera FC

Maxwell Djoumeku yishimira igitego cyahesheje intsinzi Gasogi United

Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC, imibare ikomeje kumubana myinshi nyuma y’aho ikipe ayoboye kugeza ubu utaragira inota na rimwe mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukina

KNC yari yaje gushaka umwanya wa mbere ndetse arawucyura, awuraraho by’agateganyo

Visi Perezida wa Gasogi United, Kayonga Stephen

Marion Gafurama utajya asiba umukino n’umwe wa Gasogi United akaba anakuriye abagore bafana iyi kipe

Mutabaruka ukuriye abafana ba Gasogi United akomeje akazi ko kongera abafana bayo cyane cyane abaza kuri Stade kureba imikino yayo

Carlos, umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi yarebye uyu mukino

Mashami Vincent utoza Police FC yari yaje kwiga Gasogi United bazahura ku munsi wa 4 wa Shampiyona

Munyanziza Ernest bahimba Nziza Oil, umufana ukomeye wa Gasogi United kuva ikiri mu cyiciro cya kabiri


P. Diddy ushinzwe umutekano ku mikino ya Gasogi United ati ubu ibintu ni sawa

Wacaga ’Live’ kuri Magic Sports ya RBA

Myugariro Brian akaba na kapiteni wa Bugesera FC yakinnye igice cya mbere, ariko aza kuvunika baramusimbura

Maxwell Djoumeku mu kazi

Batashye banezerewe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

Andi mafoto menshi yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo