Gasogi United yatsinze APR FC mu mukino wa gicuti

Igitego cyo mu minota ya mbere cyafashije Gasogi United gutsinda APR FC 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cy’i Shyorongi kuri uyu wa Kane mu gitondo.

Amakipe yombi yateguye uyu mukino wa gicuti watangiye saa Yine za mu gitondo mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 19 Kanama.

Igitego cyinjijwe na Mugisha Nelson ku munota wa 22 ni cyo cyabaye itandukaniro hagati y’impande zombi.

APR FC yitegura guhura na AS Kigali mu mukino wa Super Coupe uzaba ku Cyumweru irakina undi mukino wa gicuti ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane aho ihura na Police FC kuri Stade ya Kigali.

Nk’uko byagenze mu gitondo i Shyorongi, n’uyu mukino urabera mu muhezo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo