Gasogi United yasinyishije umukinnyi wa mbere

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere inegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Gasogi United Football Club,yatangiye urugamba rwo kwiyubaka, yongeramo amaraso mashya,kugira ngo izabashe kuba ikipe ihangana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2019/2020.

Cyuzuzo Ally,niwe wabaye umukinnyi wa mbere usinyiye ikipe ya Gasogi United FC. Aje avuye mu ikipe ya Kirehe. Akina hagati mu kibuga imbere ya ba myugariro.

Cyuzuzo Ally yasinyiye Gasogi United imyaka ibiri. Yatangaje ko yahisemo Gasogi kubera ko ubuyobozi bwamwegereye bukamuganiriza neza, bukamuha ibyo yifuzaga kurusha andi makipe yamwifuzaga. Ikindi ngo cyatumye ahitamo kuza muri Gasogi ngo ni uko abakinnyi bayo benshi ari urungano rwe, akaba asanga aje mu rugo.

Gasogi United yatwaye igikombe na Heroes FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma zizasimbura mu cyiciro cya mbere Amagaju FC na Kirehe FC zamaze kumamuka mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 13 Nzeli 2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo