Gasogi United yashyizeho abatoza b’agateganyo

Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yahaye akazi Kiwanuka Paul nk’umutoza w’agateganyo uzungirizwa na Dusange Sacha watozaga Rayon Sports WFC.

Gasogi United ikina mu Cyiciro cya Mbere, nta batoza yari ifite nyuma yo gutandukana n’Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel ndetse na Bahaaeldin Ibrahim wari umwungirije.

Kuri ubu Umugande Kiwanuka Paul watoje amakipe arimo Soltilo Bright Stars, Busoga United, Vipers Sports Club (yungirije Fred Kajoba), Busiro na Kyadondo, ni we wahawe gutoza iyi kipe by’agateganyo.

Kiwanuka azungirizwa na Dusange Sacha wari umaze iminsi mike atangajwe nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports y’Abagore nyuma yo kuva mu ikipe y’abagabo aho yari yungirije.

Gasogi United ya gatandatu n’amanota 10, izasubira mu kibuga mu mpera z’icyumweru yakirwa na Espoir FC mu mukino w’Umunsi wa munani wa Shampiyona uzabera i Rusizi.

Kiwanuka Paul yahawe gutoza Gasogi United by’agateganyo

Dusange Sacha ni umutoza wungirije

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo