Ikipe ya Gasogi United yashyize igorora abakunzi b’umupira w’amaguru bazitabira umukino wa Shampiyona izakiramo APR FC ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukuboza 2022, ibashyiriraho uburyo bwo kureba imikino y’Igikombe cy’Isi izakinwa uwo munsi.
Uyu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Moya z’umugoroba.
Gasogi United yatangaje ko ku bufatanye na Dstv ndetse n’Umujyi wa Kigali, hazashyirwaho uburyo bwerekana imikino y’Igikombe cy’Isi izakinwa uwo munsi mu mashusho ya HD apima metero 4x3.
Hazabanza kwerekanwa uwo mu Itsinda H uzahuza Ghana na Uruguay uzatangira saa Kumi n’imwe.
Nurangira ni bwo hazakina Gasogi United na APR FC guhera saa Moya, nazo zikurikirwe n’umukino wo mu Itsinda G uzahuza Bresil na Cameroun guhera saa Tatu z’ijoro.
Uretse kureba iyi mikino, hazaba kandi hari ibyo kurya n’ibyo kunywa, biherekejwe n’uruvange rw’umuziki.
Mwese murararitswe kuri uyu wa 5,Gasogi United yakiriye @aprfcofficial 19h00 kuri Stade ya @CityofKigali .muzanaharebera imikino y'igikombe cy'isi ku bufatanye na @DStv__Rwanda na @CityofKigali pic.twitter.com/tNZVIAhfiO
— Gasogi United FC (@gasogi_united) November 30, 2022
Kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari 3000 Frw ahasigaye hose, 5000 Frw ahasakaye, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 30 Frw muri VVIP aho uhabwa ’parking’ no kujya muri ’lounge’.
Amatike agurwa hifashishijwe uburyo bwa *939#.
Gasogi United iheruka gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 18, irushwa inota rimwe na APR FC ya kane.