Ikipe ya Gasogi United yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-1 yongera kubona amanota 3 nyuma y’uruhererekane rw’imikino 7 itabona amanota 3.
Ikipe ya Gasogi United yatangiranye imbaraga nyinshi ntibyanatinda ku munota wa 3 w’umukino ku mupira wazamukanywe na Bugingo Hackim awuha Hassan Djibrine na we awushyira mu rushundura Gasogi United iba ifunguye amazamu , ikipe ya Gasogi United yakomeje gusatira Gicumbi ari nako ihusha uburyo butandukanye.
Ku munota wa 27 nibwo Gasogi United yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Ndabarasa Tresor ku mupira wari uvuye muri Corner atera umutwe ahagaze wenyine .
Ikipe ya Gasogi United yakomeje gusatira ndetse biranabahira ku munota wa 35 Bugingo Hakim atsinda igitego cya 3 kuri coup franc yari iteretse nko muri metero 30 uvuye ku izamu rya Gicumbi , Gicumbi FC yabonye ko amazi atari yayandi ihita isimbuza ku munota wa 38, Nsengiyumva Danny asimburwa na Dusange Bertin , ibi ariko bisa naho ntacyo byamariye Gicumbi kuko ku munota wa 45 Gasogi United yatsinze igitego cya 4 cyatsinzwe na Yawanenji Theodore Christian Maripangu ,ku mupira yari aherejwe na Nsengiyumva Mustafa, igice cya mbere kirangira ari ibitego 4 bya Gasogi ku busa bwa Gicumbi.
Igice cya 2 cyatangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga nta buryo bufatika buboneka hagati yamakipe yombi , ndetse wabonaga amakipe yombi ntacyo agihatanira ibintu byatumye umuvuduko batangiranye usa nugabanuka , ku munota wa 80 ikipe ya Gicumbi yahushije uburyo bwabazwe ku mupira Dusange Bertin yateye ufata umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 84 ikipe ya Gicumbi yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayeho kurarira. Ku munota wa 90 ikipe ya Gicumbi yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Tuyishime Eric bita Congolais yateye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’ umuzamu , umukino urangira ari ibitego 4 bya Gasogi United kuri 1 cya Gicumbi FC.
Staff technique ya Gasogi United
Staff technique ya Gicumbi FC
Bugingo watanze Umupira wavuyemo Igitego akanatsinda ikindi
Djibrine Hassan niwe wafunguye amazamu
Ndabarasa Trésor niwe watsinze icya 2
PHOTO : Renzaho Christophe