Gasogi United yaguze abandi banyamahanga babiri (Amafoto)

Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Nanbur Gabriel Nannim wakiniraga EFCC muri Nigeria na Eloundou Ngono Fernand Hervé Guy wakiniraga Union Douala yo muri Cameroun.

Aba bakinnyi bombi bari bamaze iminsi bakora igeragezwa muri iyi kipe imaze imyaka itatu mu Cyiciro cya Mbere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo Gasogi United yatangaje ko rutahizamu Nanbur Gabriel Nannim ari umukinnyi wayo mushya.

Yatangaje kandi na Eloundou Ngono Fernand Hervé Guy wakiniraga Union Douala yo muri Cameroun, uyu we akaba akina mu kibuga hagati.

Gasogi United iri mu makipe yiyubatse cyane muri iyi mpeshyi, aho yakoze impinduka nyinshi zirimo no kuzana abatoza bashya bakuriwe n’Umunya-Misiri Adel Ahmed.

Myugariro w’iburyo ukomoka mu Burundi, Nizigiyimana Karim Mackenzie na we aheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Gasogi United nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Abandi bakinnyi Gasogi United yaguze barimo Ishimwe Kevin, Niyitegeka Idrissa, Niyongira Danny, Akimanizaniye Moussa, Oleko Salomon, Mugabe Robert, Kwizera Jean de Dieu, Shyaka Freddy Pappy, Malipagou Juvénal uvukana na Malipangou Théodore, Harerimana Abdoul Aziz na Mugisha Arnold.

Eloundou Ngono Fernand ukina hagati mu kibuga ni umukinnyi mushya wa Gasogi United

Eloundou Ngono Fernand hamwe n’umutoza Adel Ahmed

Nanbur Gabriel Nannim wakiniraga EFCC muri Nigeria yasinye muri Gasogi United

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo