Gacinya Chance mu bahembwe ubwo Brothers FC yizihizaga imyaka 10 (AMAFOTO)

Gacinya Chance Denis ari mu bahawe umudali bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoze ubwo ikipe y’abatarabigize umwuga ya Brothers yo mu Mujyi wa Kigali yizihizaga isabukuru by’imyaka 10 imaze ivutse.

Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023. Ibirori by’isabukuru yabo byabanjirijwe n’umukino wa gishuti bakinnyemo na Retrouvailles FC y’i Rubavu, banganya ibitego 4-4.

Kamali Gustave, Visi Perezida w’iyi kipe avuga ko ubundi isabukuru iba yarabaye muri 2021 (kuko ubundi yashinzwe muri 2011) ariko kuko icyorezo cya Covid-19 cyari kitarashira mu isi, bahitamo kuba bayisubitse.

Gushyira amatara kuri Stade Mumena , kimwe mu bikorwa bishimira

Kamali Gustave avuga ko ikipe yabo ibarizwamo ingeri zose, bagafatanyiriza hamwe gukora Siporo yo soko yo kugira amagara mazima ndetse bakanakora ibikorwa byo gufasha haba hagati muri Brothers ndetse no hanze yayo. Iyo akubarira inkuru y’ibyo bagezeho, uba abona abyibuka nk’ibyabaye ejo.

Kamali yabwiye Rwandamagazine.com ko Brothers yashingiwe ku Kimisagara ahantu hari ’tapis synthetique’, nyuma baza kwimuka bajya kuri Stade Mumena.

Mbere ngo bakoraga isaha imwe bahereye saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko kubera ko nta matara yahabaga, bishyize hamwe bashyiraho amatara ndetse ngo barateganya kuhashyira amatara menshi kuburyo Stade ya Mumena izajya iba ifite urumuri ruhagije nijoro.

Ati " Twakoze igikorwa cyo gushyiramo amatara (muri stade Mumena) , n’ubwo atarabona neza ariko turashaka ko kizabona neza , byanafashije n’andi makipe kugira ngo ajye akina nijoro."

Nibo batanze Gacinya Chance muri Rayon Sports

Ubwo ibirori byo kwiyakira byari bigeze hagati, ubwo yafataga ijambo , Gacinya Chande Denis yashimiye cyane Brothers ndetse avuga ko mubyo yishimira kuva yagera muri iyi kipe we yita umuryango , ni uko ngo aribo bamutanzeho umukandida muri Rayon Sports ubwo yayiberaga Perezida wayo.

Tariki 2 Kanama 2015 nibwo Gacinya Chance yatorewe kuyobora Rayon Sports mu nteko rusange. Icyo gihe yasimbuye Theogene Ntampaka utarifuje kongera kwiyamamaza icyo gihe.

Iyo ubajije Kamali amateka ya Gacinya na Brothers, akubwira ko ari maremare cyane kuburyo kuyahina bigoye.

Ati "Ni umuntu ntabona uko mvugaho mu magambo make kuko arasabana cyane. Ni umuntu ubana n’abantu bose."

Ngo Gacinya yinjira muri Brothers yazanywe na murumuna wa Kamali Gustve witwa Olivier, azana n’abandi benshi barimo Olivier Gakwaya na we wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports. Kamali avuga ko uko yabonaga Gacinya aribyo byatumye bamugira umuyobozi wa Borthers.

Ati " Uko twakomeje gukina kenshi harimo n’abafana benshi ba Rayon Sports , twaramubwiye tuti wowe ushobora kuyobora Rayon Sports, ufite ubushacye n’ubushobozi. Ni aho twahereye rero bigenda bizamuka, Imana iradufasha tubona abaye perezida wa Rayon Sports kandi koko natwe twakomeje kumuba inyuma kandi yakoresheje imbaraga nyinshi ngo izamuke, turanabimushimira."

Ubwo ibirori byo kwishimira iyi sabukuru byaganaga ku musozo, Brothers FC yatanze imidali y’abagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo iyi myaka bamaze babe bageze ku bintu bifatika ndetse bakaba bakinaguka.

Mu bashimiwe harimo Gacinya Chance Denis ubu unayoora Brothers akanayibera kapiteni, Kamali Gustave , umuyobozi wungirije na we ukora ibikorwa byinshi muri iyi kipe, Padiri Denis, perezida w’icyubahiro wa Brothers uba muri Ghana, Murenzi Clement bahimba Kodo ari na we wayise izina n’abandi batandukanye.

Abanyamuryango ba Brothers FC bahawe umudali w’ishimwe

1.Gacinya Denis
2.Kamali Gustave
3.Rubanguka William
4.Uwimana J.Damascene
5.Uwumukiza David
6.Mberabagabo Richard
7.Shyaka Sother
8.Murenzi Clement(Kodo)
9.Singirakabo Depute
10. Padiri Pascal (President d’honneur)
11. David
12.Fabrice
13.Emmanuel
14.Kayiranga Valens
15. Deo (coach)
16. Padiri Denis (President d’Honneur)
17. Patrick Bakina (Canada)

Bishimiye imyaka 10 bamaze ikipe yabo ishinzwe

Ubwo Gacinya Chance Denis yageraga ku kibuga yakiranywe urugwiro

Ingwe Gin , umuterankunga wa Brothers FC

Kamali Gustave, Visi Perezida wa Borthers FC

Bamwe mu banyamuryango bari baje gufana ikipe yabo ubwo yahuraga na Retrouvailles FC y’i Rubavu

11 Retrouvailles FC yabanje mu kibuga

11 Brothers FC yabanje mu kibuga

Gacinya ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Brothers mu kibuga hagati