Forzza Bet Rwanda igiye gufungura ishami i Kayonza

Kompanyi ikora ibijyanye no gutega ku mikino [betting], Forzza Bet Rwanda, igiye gufungura ishami mu Karere ka Kayonza mu rwego rwo gukomeza kwegera Abanyarwanda ibagezaho serivisi zibafasha gutsindira amafaranga.

Forzza Bet ni Kompanyi yafashije abaturarwanda kubona aho bategera imikino yose, ikaba ifite ibikubo biri hejuru kurenza ahandi kandi ikaba inatanga amahirwe yo gutega ku bikorwa cyangwa imikino iri kuba.

Uretse kuba ikorera kuri internet, Forzza Bet Rwanda igira amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire amahirwe yo gutega ku mikino bifuza.

Kuri ubu, iyi kompanyi yatangaje ko mu gihe cya vuba izafungura ishami rishya mu Karere ka Kayonza, riziyongera ku yandi 16 yari asanzweho arimo irya Gikondo, Nyabugogo, Nyamirambo, Kimisagara, Gisozi, Batsinda, Kinyinya, Nyabisindu, Zindiro, Kimironko, Giporoso, Kisimenti, Kabuga, Muhanga, Petite Barrière na Mahoko.

Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko iri shami rishya rizafungurwa muri iki cyumweru.

Forzza Bet Rwanda ifite umwihariko wa za screens kabuhariwe nyinshi kandi zicyeye (HD) zerekana imipira kandi zikanafasha kureba aho imikino igeze kuri Live byose bikabera muri Salle nini nziza zifite umwuka mwiza kandi zifite n’utumashini twabugenewe two gutegeraho aho haba hari n’amakarita umukiliya yifashisha akora intego ye haba kuri izo mashini, haba kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye yibereye mu rugo byose bigakorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva mu bushomeri cyane cyane abakiri urubyiruko , Forzza Bet Rwanda yahaye akazi abakozi barenga 150 ndetse ubuyobozi bwayo buhamya ko bazakomeza kwiyongera bitewe n’uko amashami yabo yiyongera.

Indi nkuru wasoma: Abakozi ba Forzza Bet Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO 350)

Forzza Bet igiye gufungura ishami i Kayonza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo