Forzza Bet na Muhoza Eric bakomeje kwandika amateka (AMAFOTO)

Kompanyi ikora ibijyanye no gutega ku mikino [betting], Forzza Bet Rwanda ikomeje gushyushya no gususurutsa abakurikirana isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023 mu buryo buryoheye ijisho ari nako Muhoza Eric aba umukinnyi umaze kwambara umwambaro w’umukinnyi witwaye neza w’umunyarwanda inshuro 5 zikurikiranya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 nibwo habaye agace ka Tour du Rwanda ka 6. Intera y’ibilometero 157, Rubavu – Gicumbi ni byo abasiganwa muri Tour du Rwanda 2023 bakoze.

Umusuwisi, Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023 Rubavu - Gicumbi aho abakinnyi babiri b’Abanyarwanda (Mugisha Moise na Manizabayo Eric Karadiyo) basezeye mu isiganwa, Umubiligi William Lecerf Junior akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo. Muhoza Eric wabaye uwa 10 muri aka gace niwe wongeye kwambara umwambaro wa Forzza ihemba umunyarwanda witwaye neza. Ni ku nshuro ya 5 zikurikiranya yambara uyu mwenda.

Muhoza Eric akomeje gutungurana kuko ku gace ka mbere gusa aribwo atambaye uyu mwambaro kuko yari yabaye uwa 41, igihembo icyo gihe cyahawe Mugisha Moise (Team Rwanda).
Abakinnyi 65 ni bo basoje isiganwa mu gihe hari hatangiye 70.

Ku rutonde rusange, William Lecerf Junior (Soudal Quick-Step) ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda icyenda, akurikiwe n’Umunya-Ukraine Budiak Anatoli (Terengganu Polygon) arusha amasegonda abiri.

Umutaliyani Calzoni Walter (Q36.5 Pro Cycling Team) ni uwa gatatu aho arushwa amasegonda arindwi kimwe n’Umunya-Espagne De La Parte Victor (TotalEnergies) wa kane.

Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa Terengganu Polygon n’Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, bakurikiraho barushwa amasegonda 11 mu gihe Henok Mulueberhane ari uwa cyenda arushwa amasegonda 13.

Tour du Rwanda 2023 iraakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa agace ka Karindwi gahagurukira i Nyamata kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 115,8.

Muhoza Eric ni umuhungu wa Turatsinze Emmanuel nawe wakinnye umukino w’amagare akaba na mubyara wa Niyonshuti Adrien na wabaye umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku magare.

Ibyo wamenya kuri Forzza Bet

Forzza Bet ni Kompanyi yafashije abaturarwanda kubona aho bategera imikino yose, ikaba ifite ibikubo biri hejuru kurenza ahandi kandi ikaba inatanga amahirwe yo gutega ku bikorwa cyangwa imikino iri kuba.

Uretse kuba ikorera kuri internet, Forzza Bet Rwanda igira amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire amahirwe yo gutega ku mikino bifuza.

Kuri ubu, iyi kompanyi ifite amashami 21 agenda yiyongera buri munsi. Ayo arimo irya Gikondo, Nyabugogo, Nyamirambo, Kimisagara, Gisozi, Batsinda, Kinyinya, Nyabisindu, Zindiro, Kimironko, Giporoso, Kisimenti, Kabuga, Muhanga, Petite Barrière na Mahoko, Kayonza, Rwamagana, Byahi, Tumba, Nyamata na Huye ishami ryo mu Mujyi ryaje rihasanga iryo mu Irango.

Forzza Bet Rwanda ifite umwihariko wa za screens kabuhariwe nyinshi kandi zicyeye (HD) zerekana imipira kandi zikanafasha kureba aho imikino igeze kuri Live byose bikabera muri Salle nini nziza zifite umwuka mwiza kandi zifite n’utumashini twabugenewe two gutegeraho aho haba hari n’amakarita umukiliya yifashisha akora intego ye haba kuri izo mashini, haba kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye yibereye mu rugo byose bigakorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva mu bushomeri cyane cyane abakiri urubyiruko , Forzza Bet Rwanda yahaye akazi abakozi barenga 150 ndetse ubuyobozi bwayo buhamya ko bazakomeza kwiyongera bitewe n’uko amashami yabo yiyongera.

Aba bakobwa baba bacyereye gususurutsa abakiriya ba Forzza Bet ndetse n’abashya bari kuyiganamo ku bwinshi nyuma yo kumenya ko ariyo ifite ibikubo byiza mu gutega ku mikino

Musanze -Karongi nabwo ni Muhoza Eric wambaye umwambaro wa Forzza Bet, wambarwa n’umunyarwanda wahize abandi...aha araganira na Rutayisire Eric, umuyobozi wa Forzza Bet ...Ati " Rwose ndagushimira ko ukomeje guhesha ishema izina ryacu rya ba Eric...Erega abaryitwa ubundi baharanira kuba mub’imbere, kandi ukomerezeho

MC Musebeyi na we ari mu basusurutsa abantu

MC Gasumari na we aba ari hafi aho

MC Gitego uri mu bakunzwe mu Rwanda, na we Forzza Bet yamukozeho ngo abakunzi be barebe amagare banaganira imbona nkubone anabasobanurira uko bagana Forzza Bet

Arabasuhuza !

utwaye Etape, ....itegereze neza inyuma ye urahabona Forzza Bet....Niyo iyoboye muri Company zitega imikino

Muhoza Eric mu mwambaro wa Forzza Bet yambaye kuva ku munsi wa kabiri w’isiganwa , nanubu akaba ariwe ukiwutsindira...akomeje kwandika amateka yo kuba yaravuye ku mwanya wa 41 ku munsi wa mbere none akaba akomeje kuba mu 10 ba mbere

Sandrine ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Forzza Bet

Regis wa Isibo TV na we aba yacyereye kubwira abantu uko Forzza Bet iri kwitwara muri iyi Tour du Rwanda....Wa mugani w’imvugo y’abubu, ati " Iri guca impaka"

Rwema ushinzwe guhuza ibikorwa bya Forzza Bet muri iri rushanwa , etape isozwa ibyishimo ari byose kuko uko aba yabiteguye aba ariko byagenze

Aho iciye hose, Forzza baba bayishimiye ndetse bakanabibereka

Omar ushinzwe gufata amashusho ngo akwereke uko mu muhanda biba bimeze

Amaso baba bayahanze Forzza

Aba bose baba bambariye kugususurutsa

Rusizi - Rubavu naho Muhoza Eric yambaye umwambaro wa Forzza

Abayobozi ba Forzza bishimira uko ibintu biri kugenda, by’akarusho bakishimira ko Muhoza Eric ari kwitwara neza cyane...nabo bati turakomeza kumutera ingabo mu bitugu akomerezeho kugeza ku munota wa nyuma

Yishimiye gusura ikiyaga cya Kivu abifashijwemo na Tour du Rwanda

Forzza bet biteguye urugendo rwa Rubavu- Gicumbi

MC Gasumari na MC Musebeyi bati zana sha iyo fi twigurire dore Forzza iduhemba neza

DJ Jap mu kazi

DJ Bissosso ati " Forzza mu bicu"

Niyitanga Desire biba byamurenze

Desire na Rwema bajya inama y’ibikurikiraho

Lucky Dube niwe waririmbye ngo Reggae iba hose...ariko ntawabura kuvuga ko aho unyuze hose uhasanga Forzza

Kuri uyu wa Gatanu, Muhoza Eric yaje mu gikundi cyari imbere

Nanone Rubavu- Gicumbi, igihembo cyahawe Muhoza Eric

Muhoza Eric ni umuhungu wa Turatsinze Emmanuel nawe wakinnye umukino w’amagare akaba na mubyara wa Niyonshuti Adrien na wabaye umukinnyi ukomeye mu gusiganwa ku magare

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo