Fista Jean Damascene niwe wagizwe umuvugizi wa Gikundiro Forever Group, umwanya mushya wamaze gushyirwaho muri iyi fan club yabimburiye izindi kubona izuba muri Rayon Sports.
Ibi byemerejwe mu nama yahuje komite nyobozi iyobowe na Dr Norbert Uwiragiye. Ubuyobozi bwa Gikundiro Forever bwatangarije Rwandamagazine.com ko byakozwe mu rwego rwo kongera amaraso mashya muri Gikundiro Forever.
Fista Jean Damascene yahoze ari Visi Perezida wa Gikundiro Forever muri manda ebyiri ziheruka, akaba yari muri komite icyuyey igihe. Amatora aheruka yabaye tariki Kanama 2022, asiga Dr Norbert Uwiragiye atorewe kuyobora Gikundiro Forever asimbuye Muhire Jean Paul, Ishimwe Prince atorerwa kuba Visi Perezida.
Abandi bashyizwe mu myanya ni Ntwariza Jean Pierre wagizwe umunyamategeko uzajya akorana na Cyubahiro Didier usanzwe muri iyi mirimo.
Padiri Silas Nsengumuremyi yagizwe umujyanama asimbuye Dr Norbert wabaye Perezida wa Gikundiro Forever. Gakuba Eloi na Umuhoza Aisha bashyizwe mu kanama k’ubujurire, basimbura abari bakarimo basoje imirimo yabo.
Uwineza Appolinaire bita Cadette wahoze ari umubitsi wa Gikundiro Forever yashyizwe muri Komite ngenzuzi asimbuye Afuwa Nyinawumuntu we ubu wabaye umubitsi mushya wa Gikundiro Forever.
Abandi bongewe muri komisiyo y’animasiyo ni Muyango Happy na Muhoza Ally Maximme.
Dr Norbert Uwiragiye uyoboye Gikundiro Forever
Fista Jean Damascene niwe muvugizi wa Gikundirio Forever
Padiri Silas Nsengumuremyi yagizwe umujyanama wa Gikundiro Forever
Muyango Happy ari mu bongerewe muri ’Animation’
Uwineza Appolinaire bita Cadette wari umubitsi muri Komite yacyuye igihe, yamaze kugirwa umugenzuzi
Muhoza Ally Maximme na we ari mu bongererwe muri ’Animation’