FIFA yatangaje akayabo kazahabwa ikipe izegukana igikombe cy’isi cya 2018

Ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA yatangaje amafaranga azakoreshwa mu guhemba amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

FIFA yatangaje ko miliyoni 791 z’amadorali ya Amerika (675.403.260.000 FRW) ariyo azakoreshwa mu gutegura imigendekere myiza y’icyo gikombe kizahatanirwa n’amakipe 32. Aya makipe yose azaba ahatana mu gikombe cy’isi mu mpeshyi ya 2018. Aya mafaranga yiyongereyeho 40% ugereranyije n’igikombe cy’isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Brazil.

Arenga kimwe cya kabiri (miliyoni 400 $) azakoreshwa mu bihembo bizagenerwa amakipe. Ibihembo bizarutana bitewe n’icyiciro ikipe izaba yagezemo ndetse n’uko amakipe azaba akurikirana.

Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika . Uyashyize mu manyarwanda muri iki gihe ni asaga miliyari 32 (32.446.680.000 FRW). Yiyongereyeho miliyoni 3 z’amadorali ugereranyije n’ayahawe Ubudage buheruka kwegukana igikombe cy’isi muri 2014. Ikipe izatsindirwa ku mukino wanyuma izahabwa miliyoni 28 $. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 naho iya 4 ihabwe miliyoni 22$. Muri 2014 ikipe ya 3 yarin yahawe miliyoni 22 , iya kane yari yahawe miliyoni 20 $.

Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane, buri imwe izahabwa miliyoni 16 mu gihe muri 2014 zari zahawe miliyoni 14 z’amadorali ya Amerika. Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 mu gihe muri 2014 zari zahawe miliyoni 9 z’amadorali ya Amerika. Amakipe azaviramo mu ijonjora ry’ibanze yose azahabwa miliyoni 8 (6.830.880.000 FRW). Aya ninayo yari yahawe amakipe yitabiriye igikombe cy’isi cya 2014.

Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).

FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye (clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi nko gukomerekera muri iri rushanwa.

Abakinnyi bo babona angana iki kuyo binjije bakuye mu gikombe cy’isi?

Buri gihugu nicyo kigena ayo abakinnyi bayo n’abatoza ndetse n’abandi baba bitabiriye igikombe cy’isi bahabwa.

Dufatiye urugero ku Bufaransa, mbere y’igikombe cy’isi cya 2014, Ubufaransa bwari bwatangaje ko abakinnyi 23, umutoza ndetse n’abandi bari bagize ‘Staff’ yitabiriye iki gikombe bagombaga kugabana 30% by’ayo FIFA yari kubagenera bitewe n’icyiciro bari kugeraho.

Kuko Ubufaransa bwaviriyemo muri kimwe cya kane cy’irangira, F.F.F , federasiyo y’umupira w’amaguru mu Bufaransa yabonye miliyoni 10,2 z’ama Euro. Miliyoni 3,6 z’ama Euro nizo zagabanywe n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bari bagize staff yari ihagarariye Ubufaransa mu gikombe cy’isi muri 2014. Buri mukinnyi yabonye 93.000 by’ ama Euro buri umwe. Wabisoma mu nkuru y’urubuga Coupe du Monde2014 rwahaye umutwe ugira uti ‘Les primes du Mondial : combien gagnent les équipes ?

FIFA yo yungukira angana iki mu gikombe cy’isi?

Nubwo hari amafaranga y’umurengera FIFA itanga ku makipe y’ibihugu yitabira igikombe cy’isi, ikagira nayo igenera amakipe asanzwe atanga abakinnyi mu gikombe cy’isi, ariko iyo ukoze imibare, usanga FIFA ariyo yunguka menshi kurusha ayo yatanze mu itegurwa ry’igikombe cy’isi cyaryo.

Kugurisha amashusho ( Droits TV ), mu gikombe cy’isi cya 2014 , FIFA yabonyemo miliyari imwe na miliyoni 250 z’ama Euro ( 1,25 milliards d’Euros). Ibyishyuwe n’abamamaza ndetse n’abaterankunga, FIFA byayinjirije angana na miliyari y’ama Euro. Kugira uburenganzira bwo gucururiza ku bibuga n’ubundi bucuruzi bufite aho bwari buhuriye n’igikombe cy’isi, bwinjirije FIFA agera kuri miliyoni 660 z’ama Euro. Igiteranyo cy’aya yose ni miliyari 2,9 z’ama Euros . Uyabaze muri iki gihe ni asaga tiriyali 2 na miliyari magana atatu y’amanyarwanda (2.346.000.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo