Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira ahagaragara uburyo imikino ya Shampiyona itarakiniwe igihe izakinwa.
Mu gihe mu mpera z’iki cyumweru, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izaba igeze ku munsi wa gatandatu, hari imikino myinshi itarakinwe.
Iyo irimo iyasubitswe kubera amakipe ya APR FC na AS Kigali yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF n’indi yasubitswe kubera Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 izakina na Mali tariki ya 22 n’iya 29 Ukwakira 2022.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ukwakira 2022, FERWAFA yatangaje ko imikino yose imaze gusubikwa, izakinwa mu Ugushyingo.
Uko amakipe azakina ibirarane byayo
- Tariki ya 2 Ugushyingo saa 18:00 (Stade ya Kigali): AS Kigali vs Musanze FC
- Tariki ya 2 Ugushyingo saa 15:00 (Stade Umuganda): Rutsiro FC vs Gorilla FC
- Tariki ya 2 Ugushyingo saa 15:00 (Stade ya Bugesera): Bugesera FC vs Marines FC
- Tariki ya 2 Ugushyingo saa 15:00 (Rusizi): Espoir FC vs APR FC
- Tariki ya 8 Ugushyingo saa 18:00 (Stade de Kigali): Gorilla FC vs Rayon Sports
- Tariki ya 9 Ugushyingo saa 15:00 (Stade Umuganda): Marines FC vs Gasogi United
- Tariki ya 16 Ugushyingo saa 18:00 (Stade de Kigali): Rayon Sports vs AS Kigali
- Tariki ya 23 Ugushyingo saa 18:00 (Stade de Kigali): AS Kigali vs APR FC