FERWAFA yatangaje impinduka ku mukino wa Super Coupe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukino wa Super Coupe wari kuzahuriza APR FC na AS Kigali i Huye, uzabera kuri Stade ya Kigali.

Ku ikubitiro, byari byatangajwe ko uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’iyegukanye Igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Stade ya Huye ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama saa Kumi n’ebyiri.

Gusa, FERWAFA yandikiye amakipe ya APR FC na AS Kigali iyamenyesha ko "Umukino uzakinwa tariki ya 14 Kanama saa Cyenda kuri Stade ya Kigali."

Nta mpamvu FERWAFA yatangaje ku cyateye impinduka ariko hari amakuru ko Stade ya Huye imaze iminsi ivugururwa, itarasubizwa uwatanze isoko ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Umukino wa Super Coupe wari kuba ari uwa mbere ukiniwe i Huye kuva iki kibuga gitangiye kuvugururwa ku wa 23 Mata 2022.

APR FC iheruka kwegukana Super Coupe mu 2018 na AS Kigali yayitwaye mu 2019, zizesurana habura iminsi itanu ngo hatangire umwaka w’imikino wa 2022/23.

Amakipe yombi ni yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup ndetse aramenya uko urugendo rwayo ruzaba ruteye muri tombola iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kanama, i Cairo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo