Ferwafa yasobanuye impamvu Stephen Constantine ari wagizwe umutoza w’Amavubi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze kimwe ku bintu bagendeyeho baha akazi Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi ari uko yari yiteguye guhita atangira akazi kandi ashaka no kugaruka.

Tariki 12 Werurwe 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mutoza ufite inkomoko muri Chypre n’u Bwongereza, Stephen Constantine ari we ugiye gutoza u Rwanda.

Constantine yatoranyijwe nyuma y’uko FERWAFA ishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.

Abatoza 688 ni bo basanze bujuje ibisabwa, hakaba harakurikiyeho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

Agitangazwa abantu ntabwo bishimiye uyu mutoza kuko iyo urebye ibyo batangaje byagendeweho atari abyujuje.

Yongeye gushimangira ko umutoza wagombaga gutoranywa hari amateka yagombaga kuba yarakoze.

Ati "Agomba kuba yarakoze amateka yo kwinjiza ikipe mu gikombe cy’Umugabane igihugu yatozaga cyari kirimo."

Ibindi bintu bagendeyeho ni ukuba uyu mutoza yaba yaragize uruhare mu gutuma igihugu kizamuka ku rutonde no kuba yahita atangira akazi.

Ati "Umuntu watuma ikipe izamuka ku rutonde rwa FIFA no kuba yahita atangira akazi."

U Rwanda rukaba ruheruka umwanywa mwiza ku rutonde rwa FIFA ubwo rwatozwaga na Stephen Constantine aho rwabaye urwa 64.

Stephen Constantine akaba yavuze ko agarutse gukora ibyo yasize adakoze.

Ati "Ngarutse kurangiza akazi nasize ntasoje hano mu myaka 11 ishize. Sitwagiye mu Gikombe cya Afurika kuko twashinjwe kwiba (gukinisha umukinnyi ufite imyirondoro irenze umwe), ndishimye kuba ngarutse hano."

Shema Ngoga Fabrice kandi yavuze ko muri aba batoza 688 basabye, batoranyijemo 20 bakora ikizami cya ’Interview’ havamo 5 nabo bakora ikindi kizami havamo batatu, muri abo batatu niho havuyemo Stephen Constantine wahawe gutoza Amavubi mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo