FERWAFA yasinye amasezerano na ECO Arts yo gutegura igikombe cy’isi cy’ibidukikije (AMAFOTO 100)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubukerarugendo (ECO Arts) binyuze mu irushanwa rya SECOTO rigamije guteza imbere ibidukikije n’ubukerarugendo rizatwara miliyoni 4.4 z’amadorali ni ukuvuga asaga Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.947.254.400 FRW).

Sustainable Environmental Conservation Tournament (SECOTO) ni umushinga w’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rigamije guteza imbere ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ku ikubitiro ijonjora ry’ibanze rigiye guhera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ari irushanwa rizakoreshwamo abakiri bato bafite impano aho ari uguhera ku bafite imyaka 14 kugeza 23.

Rizitabirirwa n’amakipe 32 aho amakipe 30 ari ay’Uturere ni mu gihe andi 2 ari ya Pariki y’Ibirunga n’Akagera.

Nshumbusho Patience umuyobozi wa ECO Arts Initiative basanzwe bakorana n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ariko kuri iyi nshuro uyu mushinga uzagera mu bihugu 201.

Ati " Uburyo bwo kwita ku bikudukikije ariko binyuze muri Siporo turavuga tuti kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye (UN)."

Kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye.

DR Mujyasi Ismael umuyobozi wa SECOTO yavuze ko bahisemo gukoresha ubu bukangurambaga binyuze mu mupira w’amaguru kubera ko ari wo mukino ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi.

Ati "Umupira ni yo siporo irebwa n’abantu benshi ku Isi ni nayo mpamvu twahisemo kuyinyuzamo. Ariko ahantu havuye igitekerezo iyo urebye usanga Isi yugarijwe n’ihindaguruka ry’ikirere, n’ibibazo byabaye by’ibiza iyo urebye usanga byaratewe n’ihindagurika ry’ikirere."

"ECO Arts yasanze uburyo bwiza bwo gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije no kumenyekanisha iby’ihindagurika ry’ikirere ari ukubinyuza mu mupira w’amaguru. "

Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko iki gikorwa ECO Arts yateguye ari indashyikirwa kuko yateye ibuye rimwe ryica inyoni 2, kuko uretse irushanwa izaba inafashije Federasiyo guteza imbere umupira w’amaguru.

Ati "Iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije Isi, ni imihindagurikire y’ikirere, rero iyo urebye abashobora gukemura iki kibazo ni abagiteza, ni twebwe bantu. 2016 FIFA yagiranye ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu bijyanye ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ni muri uwo mujyo na FERWAFA turimo gufatanya na ECO Arts, tuzakomeza kubaha ubufasha bwose muri tikinike."

"Igikorwa bakoze, ni ibuye rimwe ryatewe rikica inyoni 2. Iryo rushanwa si iryacu ariko ni irushanwa ryo guhera ku bana bafite imyaka 14, nibyo ni irushanwa ry’ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije ariko na none biradufasha gutegura abo bana mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru bihereye mu bakiri bato."

Hazabanza ijinjora ry’imbere mu gihugu rizabera ku bibuga 4; Stade Huye, Stade Ubworoherane, Stade Umuganda na Kigali Pelé Stadium.

Buri Stade izakira amakipe 8. Hazahembwa ikipe ya mbere ndetse n’ikipe yitwaye neza mu guteza imbere ibidukikije.

Ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 50 by’Amadorali (miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda) ni mu gihe buri kipe izitabira izahabwa miliyoni 10.

Ikipe ya mbere mu Kuboza 2023 izajya Dubai ahazabera umuhango wo gutangiza kumugaragaro iki gikombe cy’Isi ari nabwo hazatorwa Komite Nyobozi ya SECOTO ishinzwe gutegura iki gikombe.

Uwari MC muri uyu muhango

Dr Ronald Mujasi, umwe mu bayobozi ba Eco Arts Rwanda

Uwajeneza Shema Fabiola ushinzwe ubukerarugendo muri Eco Art Rwanda

Muhire Gilbert ushinzwe ’Logistics’ muri Eco Arts

Jules Karangwa, umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA

Shumbusho Patience , CEO akaba ari na we washinzwe Eco Arts iri gutegura irushanwa rya Secoto

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye uyu muhango

Umwaliwase ushinzwe ’Communication’ muri Eco Arts

Olivier Maurice, Digital Communications Manager wa FERWAFA

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo