Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryamaze guca ibishashi n’imiriro biturikirizwa kuri Stade zinyuranye mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko byateza umutekano muke ku bibuga cyangwa se indi mpanuka.
Ibi bikubiye mu ibaruwa iri shyirahamwe ryandikiye amakipe yose ndetse n’izindi nzego bireba.
Muri iyi baruwa yo ku wa 14 Ukuboza 2022, bise iyo kubibutsa ibibujijwe mu rwego rw’umutekano (kuko n’ubundi asanzweho) harimo ko bibujijwe guturitsa ibishashi bitanga umuriro (artificial fire works & pyrotechnics).
Ku mukino wa Rayon Sports na APR FC byarongeye biraturitswa
Mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, tariki 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports yakiriyemo APR FC, ukarangira APR FC itsinze 1-0, abafana b’impande zombi baturukije mwene ibyo bishashi.
Abafana ba Rayon Sports nibo babanje kubituritsa mu gice cya kabiri. Abafana ba APR FC bo babiturikije ubwo ikipe yabo yari imaze gutsinda igitego ndetse na nyuma y’umukino.
Ubwo igitego cyari kimaze kwinjira, Polisi y’igihugu yagiye aho abafana ba APR FC bari bicaye (ahatwikiriye), babasaba kutongera kubituritsa ndetse ko ari ibintu bibujijwe ubundi mu mabwiriza.
Songambele ukuriye abafana ba APR FC ni we wahise yihutira kujya kubuza abafana ba APR FC kutongera guturitsa ibyo bishashi afatanyije na Polisi y’igihugu.
Aganira na Rwandamagazine.com, Songa Mbele yavuze ko bikimara kuba yahise yihutira kujya gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ngo hatagira undi wongera gukora iryo kosa rinyuranyijwe n’amabwiriza.
Ati " Na mbere y’umukino, amakipe yombi yari yabimenyeshejwe ariko ubutumwa ntabwo bwageze ku bafana, babikora uko byari bimaze iminsi bikorwa. Ubwo byaturitswaga rero nihutiye kujya gufatanya n’inzego z’umutekano kuvugana n’abafana."
Yunzemo ati " Abafana bo ntibari babizi ndetse batangira kuvuga ko n’aba Rayon Sports babiturikije. Abapolisi batubwiye ko naho bavuyeyo kubabuza ndetse bitari bwongere."
’N’i burayi hari aho bazinjirana rwihishwa’
Umwe mu nzobere mu gutegura imikino ndetse akanabikora mu umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga waganiriye na Rwandamagazine.com yavuze ko icyemezo cya Ferwafa kiziye igihe kuko ngo n’ahandi bikorwa akenshi biba ari rwihishwa kandi ngo ni ibintu byateza umutekano muke muri Stade.
Yagize ati " Ziriya Fireworks ubundi ziturikirizwa ahantu hazwi, igihe kizwi ndetse n’umuntu uzwi bikaba bikozwe mu buryo bwubahirije umutekano w’abari muri Stade ndetse n’abayituritsa muri rusange. ...ariko imiriro yose yinjiye, igaturitswa bitumvikanyweho, iba ishobora guteza impanuka."
Yunzemo ati " Buriya n’i burayi ahenshi bazinjirana rwihishwa. Imiriro muri rusange igamije kwishimira ikintu runaka, ntabwo ibujijwe. ibujijwe ni imiriro itumvikanyweho, itazwi n’urwego rushinzwe gucunga umutekano, imiriro itazwi n’abashinzwe gutegura amarushanwa, uwayinjije aho ari buyituritse ari, iyo ntabwo iba yemewe kuko iba ishobora kuba impamvu y’umutekano muke muri Stade."
Uzongera kubifatanwa azabihanirwa
Bizimana Jonathan ushinzwe umutekano ku bibuga muri Ferwafa yabwiye Rwandamagazine.com ko ubu hamaze gufatwa ingamba ku buryo uzongera guturitsa ibishashi bitanga umuriro azabihanirwa. Ikipe yakiriye ngo niyo izajya iba ifite inshingano zo kumugaragaza.
Ati " Amakipe yose yamaze kubimenyeshwa ndetse n’inzego bireba. Umufana uzongera kubituritsa azabihanirwa kandi ikipe yakiriye niyo izajya iba ifite inshingano zo kugaragaza uwabikoze uwo ariwe."
Igice cya kabiri kigeza hagati, abafana ba Rayon Sports nibo baturikije mbere ibi bishashi byakaga mu mabara y’ikipe yabo
Ubwo igitego cya APR FC cyinjiraga, abafana ba APR FC baturikije ibishashi by’umutuku
Songa Mbele ubwo yajyaga kubuza abafana ba APR FC kongera guturitsa ibishashi
Songa Mbele yagarutse abwira ’afande’ ibyo abwiwe n’afabana ko hakurya( mu bafana ba Rayon Sports nabo babiturikije)
Mu buryo bwa kinyamwuga, bamubwiye ko naho bavuyeyo kubababuza, bitongera...
na we ati abanjye nabo ndababujije rwose
Kutamenya ibwiriza, byatumye ubwo umukino wari urangiye, abafana ba APR FC bari hakurya nabo baraturikije ibishashi bishimira intsinzi
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>