Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yatangaje ko amakipe asanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda azahabwa nkunganire ya miliyoni 4,5 Frw kubera imikino itandatu iziyongeraho kubera amakipe atatu yo muri Sudani yongewe muri Shampiyona.
Ku wa 24 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryamaze kwemerera Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.
Kuva mu 2023 muri Sudani hari intambara yatumye amakipe yaho adakina shampiyona aho ashaka izindi akinamo kugira ngo azabone uko yitabira Imikino Nyafurika.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko kubera ko imikino iziyongera, amakipe asanzwe mu Rwanda azahabwa nkunganire.
Ati “Buri kipe mu Rwanda izakina imikino itandatu y’inyongera. Kubera izo mpamvu hagenwe ko buri imwe izahabwa miliyoni 4,5 Frw mbere yo gutangira gukina n’aya makipe.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura uko shampiyona izakinwa nyuma yo kongerwamo aya makipe atatu.
Ati “Kuba amakipe azaba 19 akaba igiharwe ntabwo ari ikibazo. Mu mikino yo kwishyura azatangira akina nk’ibirarane ariko mu yo kwishyura hari ikipe izajya iruhuka ariko buri wese azarangiza Shampiyona yararuhutse.”
Ntabwo ubuyobozi busobanura neza igihe aya makipe azatangirira gukina ariko bugaragaza ko ari vuba kuko ubusabe bwamaze gukorwa hategerejwe umwanzura w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
FERWAFA yateguje VAR mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Shema Fabrice, yavuze ko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona hazatangira kugeragezwa ikoranabuhanga rya VAR ndetse n’abasifuzi bagahugurwa, kugira ngo mu mwaka w’imikino utaha u Rwanda ruzatangire kuyikoresha byimbitse.
Ubwo yari abajijwe ikibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kigaragara cyane muri shampiyona cyane ko hari abaherutse guhagarikwa by’agateganyo.
Yagize ati “Muri zone yacu ishami rya VAR riri muri Tanzania ariko nababwiye ko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200. Nababwiye ko tuzasaba iyo iri muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura benshi.”
Yakomeje agira ati “Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza [VAR] ku buryo twazatangira kuyikoresha mu yo kwishyura ndetse no muri shampiyona itaha tuyikoresha neza. Icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y’abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare tuzaba dufite VAR itwunganira.”
Shampiyona ya 2025/26 igeze ku Munsi wa Gatanu ariko imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ni ibibazo by’abasifuzi, aho bamwe bahagaritswe ndetse n’amakipe menshi akomeje kurega cyane.
Rwanda Premier League na Ferwafa bateguye iki kiganiro n’abanyamakuru
Bamwe mu bahagarariye amakipe yasabye gukinira mu Rwanda bitabiriye iki kiganiro













































/B_ART_COM>