FERWAFA na Muhadjiri basabye imbabazi kubera imyitwarire yo ku mukino w’u Rwanda na Sudani

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryasabye imbabazi mu izina ry’ikipe y’u Rwanda ndetse ryemeza ko rizafatira ibihano abateje ugushyamirana mu mukino w’Amavubi na Sudan. Hakizimana Muhadjiri wakomotseho imirwano, we yasabye imbabazi.

Ku mugoroba wahise wo kuwa 19 Ugushyingo, Amavubi y’u Rwanda yakinnye na Sudan mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira u Rwanda rutsinze Sudan igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Gerard Gohou ku munota wa 21.

Umukino ukirangira, mu kibuga hadutse ubushyamirane hagati ya bamwe mu bakinnyi b’amakipe yombi, biturutse kuri Hakizimana Muhadjiri wari watezwe mu masegonda ya nyuma y’umukino, na we akaza kwihorera ku mukinnyi wa Sudan yakubise imigeri.

Muhadjiri na Hamza wa Sudan bari bahanganye, begerewe n’abandi bakinnyi b’impande zombi basunikana banakubitana imigeri ariko Polisi y’u Rwanda ihita ihagoboka irabakiza.

Nyuma y’umukino, FERWAFA yanditse ku rubuga rwa Twitter isaba imbabazi mu izina ry’Ikipe y’u Rwanda, ivuga ko umubano wayo utatokowe kandi yemeza ko izafatira ibihano abagaragaje imyitwarire idahwitse mu mukino.

Yagize iti "FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu, inshuti zacu za Sudan n’abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali. Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye."

Yagize ati "Ndisegura kubw’imyitwarire y’uburakari nagaragaje nyuma yo gutsinda Sudan kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi w’indi kipe wari unkiniye nabi. Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose n’abakinnyi ba Sudan by’umwihariko ikiragano cy’abato. Ntibizongera."

Nyuma gato y’ubutumwa bwa FERWAFA, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ibaruwa ya rutahizamu Hakizimana Muhadjiri asaba imbabazi kubw’imyitwarire mibi yamuranze, avuga ko atazabyongera.

Yagize ati "Ndisegura kubw’imyitwarire y’uburakari nagaragaje nyuma yo gutsinda Sudan kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi w’indi kipe wari unkiniye nabi. Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose n’abakinnyi ba Sudan by’umwihariko ikiragano cy’abato. Ntibizongera."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo