Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’aba Minisiteri ya Siporo bakiriye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23 nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.
U Rwanda rwabigeze nyuma yo gutsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye ku wa Kabiri mu gihe ubanza wabereye i Benghazi ku wa 23 Nzeri, wari warangiye Amavubi U-23 atsinzwe 4-1.
Niyigena Clément wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi be nka Kapiteni, yashimiye FERWAFA na Ministeri ya Siporo uburyo babashyigikiye mu mikino yombi bakinnye.
Ati “Ndabanza gushimira abayobozi bafashe umwanya wabo muri iki gitondo bakaza kutureba. Ndashimira muri rusange n’abatoza ku bw’akazi twakoze. Nk’uko mwakomeje kutuba hafi, ndabasaba ko bikomeza no mu rundi rugendo dufite imbere.”
Umutoza Rwasamanzi Yves yavuze ko bwari “ubutumwa butoroshye nubwo twabusoje amahoro”.
Mu ijambo rye, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yavuze ko nubwo abakinnyi n’abatoza bashimiye ubuyobozi, ahubwo aribwo bubashimira .
Ati “Icyo nacyo ndakibashimira, kubona kapiteni n’umutoza mukuru mwese muvuze mukadushimira gusa, mukirengagiza ibibazo byose byabayeho. Muri imfura. Naganiriye n’umutoza kenshi muri mu rugendo na mbere y’uko mugenda. Narabibabwiye ko tugiye gukora urugendo rutoroshye … ariko tugenda twiga. Tuzakora ku buryo ibibazo byabayeho bitongera.”
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbabwire ko twishimye cyane. Ibijyanye n’agahimbazamusyi ntabwo kapiteni yiriwe abivuga….n’umuyobozi uhagarariye Minisiteri ngira ngo yari kuza kubikomozaho ariko tuzabiganiraho.”
Umunyamabanga Uhoraho w’Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte, yasabye abakinnyi gukomereza ku murongo bariho dore ko amakipe ane ya mbere muri Afurika azabona itike yo kwitabira Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Yongeyeho ati “Ku bijyanye n’agahimbazamusyi, ntabwo mvuze ngo ni none aha ariko uko Minisiteri isanzwe ibigenza n’ubundi izabikoraho ku bufatanye n’ubuyobozi ku buryo kazabageraho mu gihe gikwiriye.”
Mu ijonjora rya kabiri rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022, u Rwanda ruzahura na Mali mu mikino ibiri.
/B_ART_COM>