Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku wa Kabiri, izagaruka ku ngengabihe ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umwaka w’imikino wa 2022/23.
Mu gihe hashize ibyumweru bibiri hasojwe umwaka w’imikino wa 2021/22, kugeza ubu ntiharamenyakana igihe umwaka utaha w’imikino wa 2022/23 uzatangirira.
Gusa, kuri ubu FERWAFA yamaze gutumira amakipe mu nama nyunguranabitekerezo ku ngengabihe ya Shampiyona ya 2022/23 iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nyakanga 2022 saa Kumi.
Ubutumire bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego ruyobora Ruhago Nyarwanda, Muhire Henry, buvuga ko izaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex.
FERWAFA yasabye amakipe "gufasha n’abatoza bayo kwitabira iyi nama kuko ibitekerezo byabo na byo ari ingenzi."
Yongeyeho ko iyi "nama izibanda ku ngengabihe yavuzwe haruguru hagendewe ku ngengabihe z’amarushanwa mpuzamahanga za CAF na FIFA z’uyu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Iyi nama yatumijwe mu gihe hari amakuru avuga ko FERWAFA iri guteganya ko umwaka w’imikino utaha uzabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzaba tariki ya 10 Kanama.
Nyuma y’iminsi ibiri habaye uyu mukino uzahuza APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro, ngo ni bwo hazahita hatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2022/23.
Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko amakipe yamaze gusabwa gusaba uruhushya rwo kuzitabira amarushanwa ya FERWAFA mu mwaka utaha w’imikino bitarenze tariki ya 14 Nyakanga 2022 nk’uko yabimenyeshejwe mbere ho icyumweru.
Shampiyona itaha izagaragaramo Sunrise FC na Rwamagana City FC nk’amakipe mashya azasimbura Gicumbi FC na Etoile de l’Est zasubiye mu Cyiciro cya Kabiri.
/B_ART_COM>