Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare (FERWACY) rirateganya gushyiraho amasiganwa abiri mpuzamahanga ashobora kuzajya aba buri mwaka, byashoboka agashyirwa ku rwego rwa 2,2.
Kuri ubu, u Rwanda rufite isiganwa rimwe mpuzamahanga riri ku rwego rwa 2,1, Tour du Rwanda, ryitabirwa n’amakipe akomeye arimo n’akina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Mu kiganiro Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’isozwa rya Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ku Cyumweru, yemeje ko hari andi masiganwa abiri mpuzamahanga ari gutekerezwa.
Ati "Twasanze dushobora gukora andi masiganwa ya 2,2 kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Kimwe muri byo, murabona iyo Tour du Rwanda ikinwe, u Rwanda rushobora kuba ruhagararirwa n’Ikipe y’Igihugu n’amakipe Continentales (akina amarushanwa yo ku Mugabane wa Afurika) ashobora kuba ari imwe cyangwa abiri."
"Ubu rero dushoboye gutegura amasiganwa ya 2,2 twagira amahirwe yo kugira umubare munini kuko ushobora gushyiramo n’amakipe asanzwe, ushobora gushyiramo Ikipe y’Igihugu, ngira ngo muribuka hajyaga habaho Akagera, Kalisimbi,.. ku buryo ugira umubare munini w’abakinnyi."
Yakomeje avuga ko gushyiraho amarushanwa nk’ayo bizafasha u Rwanda kongera guhura n’abaturanyi barwo.
Ati "Ni no kuguma kwegerana n’abaturanyi bacu. Niba mubibona, muri Tour du Rwanda amakipe ya Afurika yitabira ni amakipe y’ibihugu gusa kandi na yo aba atarenze atanu ya mbere. Dukeneye ko n’ibihugu birimo u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Cameroun, Bénin, Burkina Faso, bishobora kuza muri aya masiganwa dukina nka 2,2 kugira ngo dukomeze duteze imbere umukino ndetse tunatsura umubano na bagenzi bacu bo muri ibi bihugu bya Afurika."
Ku bijyanye n’igihe aya marushanwa yatangirira n’igihe azabera, Murenzi yavuze ko hari gutekerezwa uburyo yatangira mu 2023.
Ati "Turateganya ko twongeraho amasiganwa abiri, ariko ubwo ni umwaka utaha kuko uyu ingengabihe twatanze muri UCI, umwaka utaha turateganya y’uko dushobora gutegura isiganwa tuzita Liberation Race/Tour rizajya riba muri aya matariki yo Kwibohora ndetse no Kwita Izina Race."
Yongeyeho ati "Turacyareba niba yaba kuri 2,2 cyangwa 1,2. Ubwo biterwa n’amikoro ahari kuko ushobora gukora isiganwa ry’umunsi umwe cyangwa ibiri ugasanga ni bwo bushobozi buhari, ariko bikanaguha n’amanota mu gihe utashoboye gutegura irya 2,2."
Tour du Rwanda ikinwa hagati ya Gashyantare na Werurwe ndetse ikaba imaze kuba nshuro 14 kuva igizwe mpuzamahanga, yari ku rwego rwa 2,2 kugeza mu 2019 ubwo yakinwaga bwa mbere iri kuri 2,1.
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah (iburyo) yemeje ko hari gutekerezwa andi masiganwa abiri mpuzamahanga azajya aba nyuma ya Tour du Rwanda
/B_ART_COM>