FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022, muri BK Arena, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ‘FERWABA’, ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa, mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré na Victor Williams; Umuyobozi wa NBA Africa. Ni Umuhango kandi witabiriwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

Yitezweho kuzafasha mu guhyiraho irushanwa rya ‘NBA Junior League’ mu gihugu, kwigisha no guhugura abatoza b’umukino wa Basketball mu bana ndetse n’abasifuzi. Aya marushanwa azitabirwa n’ibigo 30 by’abahungu n’ibigo 30 by’abakobwa, azatangira uyu mwaka.

Mugwiza Désiré uyobora FERWABA, yavuze ko aya masezerano azarushaho gufasha abana b’Abanyarwanda kuzamura impano mu mukino wa Basketball, bikanagira ingaruka nziza ku ikipe y’igihugu.

Ati “Bizadufasha kugira amahugurwa menshi ajyanye n’imyitozo ihabwa abana bakeneye kuzamura impano zabo mu buryo burambye. Ntabwo NBA Africa ari nshya mu Rwanda. Mu myaka ibiri ishize ntabwo twagize ibikorwa byo kuzamura impano z’abana kubera COVID-19 ariko habaye Shampiyona y’Amashuri n’abatoza barahugurwa.”

Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams, yavuze ko ikibaraje ishinga ari ukuzamura urwego rw’abana bakina Basketball no kurushaho kuyibegereza.

Ati “NBA Africa irajwe ishinga no kwegera abana bakiri bato bakazamurirwa impano hirya no hino muri Afurika. Ibi biri muri gahunda yo kuba Basketball ifite aho iva n’aho igana ndetse no gutuma umukino ugera kuri bose.”

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko mu gihe umukino wegerejwe abana bigira umusaruro mwiza ku ikipe y’igihugu.

Ati “Bigendanye no kuba iyi gahunda ahanini ireba abana bari mu mashuri bakagaragaza impano bafite muri Basketball, bizafasha u Rwanda kuzaba rufite abakinnyi bahagije bitabazwa mu ikipe y’igihugu mu myaka iri imbere.”

Mu mwaka w’imikino 2017-2018 ni bwo NBA Africa yatangiye gahunda zayo mu Rwanda hahugurwa abatoza batoza abana mbere y’uko mu 2019 hatangijwe shampiyona y’amashuri.

Shampiyona y’abatoza, abahungu n’abakobwa (Jr.NBA) yarebaga abana bari mu bigo by’amashuri 60 byatoranyijwe birimo 30 by’ingimbi na 30 by’abangavu.

Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA ubwo impande zombi zari zimaze gushyira umukono ku masezerano

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

Ubufatanye bwa FERWABA na NBA Africa buzamara imyaka ibiri ishobora kongerwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo