FERWABA yasinyanye amasezerano n’ikinyobwa cya Bralirwa ’Cheetah Energy’

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw, n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya "Cheetah Energy Drink".

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano azageza mu 2024, wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Kamena 2022.

Witabiriwe n’abarimo Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré ndetse na Etienne Saada uyobora Bralirwa.

Nyuma yo gusinya, Mugwiza yagize ati "Amasezerano tugiranaye azamara imyaka itatu. Azadufashs kugira ngo urwego rwa shampiyona yacu rutere imbere haba mu Cyiciro cya Mbere cyangwa icya Kabiri."

"Aya masezerano aje mu gihe cya ngombwa, ni imbaraga ziyongereye muri Shampiyona yacu n’iterambere rya Basketball yacu. Buri mwaka bazajya badutera inkunga ya mliyoni 80 Frw. Turifuza ko imyaka iziyongera, udakoranye na Bralirwa nta wundi muterankunga cyangwa umufatanyabikorwa wabona."

Yakomeje avuga ko ibyo kwitirirwa Shampiyona bizaganirwaho nyuma ariko Cheetah izajya igaragara ku bibuga byose bya Basketball mu Rwanda.

Ikipe y’abagabo izatwara Shampiyona izahabwa miliyoni 15 Frw, iya mbere mu bagore ihabwe miliyoni 10 Frw, ariko iyi ya nyuma inagenerwe miliyoni 5 Frw yo kuyifasha kwitabira imikino ya Zone V.

Mu Cyiciro cya Kabiri, iya mbere izahabwa miliyoni 5 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na FERWABA ari uko Basketball ijyanye n’intego zabo.

Ati "Ubwo ikipe yanjye yambwiraga iby’aya masezerano, ntabwo nazuyaje kuko uyu ni umukino buri wese yibonamo cyane urubyiruko. Cheetah ni ikinyobwa gitera imbaraga kandi n’abakiri bato barangwa n’imbaraga. Basketball y’u Rwanda yujuje ibyo dukeneye muri Cheetah."

Nta wundi muterankunga FERWABA yari ifite nyuma yo gutandukana na Banki ya Kigali bamaranye imyaka itatu kugeza mu 2021.

Amafoto: Shema Innocent

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo