FC Barcelone, Atletico Madrid na Ajax mu makipe yasezerewe muri UEFA Champions League

Mu gihe hasigaye umukino umwe ngo iy’amatsinda ya UEFA Champions League igere ku musozo, menshi mu azakina 1/8 yamaze kumenyekana mu gihe hari n’ayasezerewe.

Kuri uyu wa Gatatu, hasojwe imikino y’umunsi wa 5 w’icyiciro cy’amatsinda ya UEFA Champions League, aho amakipe ya Barcelona na Atletico Madrid yatembagariye muri Europa League naho amakipe yo mu itsinda D akaguma mu irushanwa yose.

Ku mugoroba wahise, hari hatahiwe amakipe yo mu matsinda yo kuva kuri A kugeza kuri D, nyuma y’uko andi yo kuva kuri E kugeza kuri H yo yari yasoje imikino ya gatanu kuwa 25 Ukwakira.

Mu itsinda A, Napoli yo mu Butaliyani yari isanzwe inafite itike ya ⅛ yatsinze Rangers yo muri Scotland ibitego 3-0, birimo bibiri bya Giovanni Simeone n’icyatsinzwe na Leo Ostigard mu gihe Liverpool yatsinze Ajax Amsterdam ibitego 3-0 bya Mohamed Salah, Nunez na Harvey Eliott.

Napoli ifite amanota 15 na Liverpool ifite 12 bakomeje muri ⅛, Ajax Amsterdam ifite amanota 3 ifite amahirwe menshi yo kujya muri Europa League mu gihe Rangers Glasgow isabwa gutsinda Ajax ikinyuranyo cy’ibitego 5 mu mukino wa nyuma ngo ibashe kujya muri Europa league.

Mu itsinda E, FC Porto yo muri Portugal yanyagiye Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego 4-0 bya Estaquio, Evanilson na Mehdi Taremi watsinze bibiri, naho Atletico Madrid inganya na Bayern Leverkusen ibitego 2-2, nyuma yo guhusha Penaliti yo ku munota wa nyuma yatewe na Ferreira Carasco.

Club Brugge ifite amanota 10 na FC Porto ifite 9 bamaze kugera muri ⅛ cya Champions League mu gihe Atletico Madrid ifite 5 na Bayern Leverkusen ifite 4 bo bazahatanira kujya muri Europa League ku munsi wa nyuma w’amatsinda.

Mu itsinda C, Inter Milan yatsindiye mu Butaliyani Victoria Plzen ibitego 4-0 bya Mkhitaryan, Lukaku na Edin Dzeko watsinze bibiri, naho FC Barcelona yongera gusebera ku kibuga cyayo, itsindwa ibitego 3-0 na Bayern Munchen, byinjijwe na Sadio Mane, Chopo Moting na Benjamin Pavard.

Bayern ifite amanota 15 na Inter Milan ifite 10 bamaze kubona itike ya ⅛ cya Champions League, FC Barcelona ifite amanota 4 yerekeza muri Europa League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya naho Viktoria Plzen yabuze inota na rimwe mu mikino itanu yo yasezerewe byuzuye.

Sadio Mane yafunguye amazamu ku kibuga cya FC Barcelone

Mu itsinda D, Eintratch Frankfurt yo mu Budage yatsinze Marseille FC ibitego 2-1 bya Kolo Mouani na Daichi Kamada, naho Marseille itsindirwa na Matteo Gouendouzi mu gihe Tottenham yinjirijwe na Bentacur igitego kimwe yanganyije 1-1 na Sporting CP yo muri Portugal yo yatsindiwe na Marcus Edwards.

Iri tsinda ririmo amakipe ajya kunganya ingufu n’ubushobozi mu kibuga, kuko amakipe yose agifite amahirwe yo gukomereza muri ⅛ cya Champions League cyangwa gusezererwa ku munsi wa Gatandatu w’amatsinda ari nawo wa nyuma.

Aha rukomeje kubura gica, Tottenham iri imbere n’amanota 8, Sporting CP na Eintracth Frankfurt bakanganya amanota 7 mu gihe FC Marseille iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6.

Mu mikino ya nyuma y’amatsinda izaba ku ya 1 no ku ya 2 Ugushyingo, Marseille izakirira Tottenham Spurs mu Bufaransa naho Sporting CP yakirire Eintratch Frankfurt i Lisbon muri Portugal.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo