Fan Base ya Rayon Sports yari yaracitsemo kabiri igiye guhuzwa

Nyuma y’uko Rayon Sports ishyiriweho Komite nyobozi y’inzibacyuho, kuri ubu amavugurura anyuranye ari gukorwa. Ku ikubitiro ubuyobozi bushya bugiye guhuza ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports (Fan Base) ryari ryaracitsemo kabiri.

Ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports byagiye bituma habaho impande ebyiri kugeza no mu bafana.

Ubusanzwe Ihuriro rya Fan Base ya Rayon Sports ryagiraga Groupe Whatsap ihuza abayobozi ba za Fan clubs ari nabo baba bahagarariye abandi ariko ryari ryaramaze gucikamo ibice bibiri, hakoreshwa Groupes ebyiri.

Mu butumwa yageneye abayobozi ba za Fan clubs, Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho, yamenyesheje abakuriye za Fan clubs ko izo mbuga ebyiri zigiye gukurwaho, hagashyirwaho rumwe ruzafasha mu kubaka.

Ni ubutumwa bugira buti " Mwiriwe amahoro Bavandimwe

Mu izina rya Komite y’inzibacyuho ndagira ngo nongere mbashimire uburyo dutangiye gukorana kandi tukaba dufite icyizere cy’uko dukomeza kubaka Rayon Sports iteye ishema buri wese.

Muri aka kanya ,turongera gushimira uruhare rwa buri wese ku musanzu yatanze haba mu mikoro no mu bitekerezo .

Rayon yageze ku ndiba y’ibibazo ku buryo n’abayobozi bayobora Fan base kuri ubu bafite Group whatsapp 2.

Iki n’igisobanuro cyiza cy’uko abakunzi/abafana ba Rayon badashyize hamwe kuko niba abayobozi babo batari hamwe n’abo bayobora batari hamwe.

Komite imaze kubona ibyo byose mu bushishozi bwayo , ishingiye kandi ku murongo watanzwe na RGB, yatekereje ko nta mpamvu z’uko hakomeza kubaho Groupes 2 z’abayobozi bayobora Fan club bityo abari bagize izo Groupe zombi uko ari 2; Komite yahisemo gukora Groupe 1 ariyo izajya ikoreshwa mu guhuza Fan Clubs kandi iyoborwe na Komite y’inzibacyuho kugeza igihe habonekeye andi mabwiriza.

Komite irongera kumenyesha buri wese ko izo Groupe uko ari 2, guhera kuwa 28/09/2020 saa sita z’amanywa (12h00) ziriya Groupe zitazongera gukora mu izina rya Rayon Sports ahubwo hazajya hifashishwa Groupe iribushyirweho maze tuyikoreshe mu nyungu za Rayon Sports duhana ibitekerezo byubaka kandi dufata n’imyanzuro ikwiye.

Duhuze imbaraga twubake Gikundiro yacu.

#Twubake RayonSportsyacu #Ishema ryacu

MURENZI Abdallah

Perezida wa Rayon sports
"

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 nabwo kandi hateganyijwe inama izahuza abaperezida ba za Fan clubs zose za Rayon Sports izabera kuri Hill Top Hotel guhera saa cyenda z’amanywa. Uretse abakuriye abandi, hazaba harimo n’abahoze bayobora Fan Base ya Rayon Sports ari bo Runigababisha Mike, Nshimiyimana Emmanuel bita Matic na Muhawenimana Claude.

Murenzi Abdallah wabageneye ubutumwa yabamenyesheje ko basabwa kwitabira iyi nama kuko bazaba ari ba Abambasaderi ba Rayon sports kuko ngo bifuza ko ubutumwa bugera ku ba -Rayon bose nta yindi ntumwa.

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho izakora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki 24 Nzeri 2020, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo