Fan Base ya Rayon Sports mu mwiherero….Hemerejwemo imishinga yo kurushaho guteza imbere ikipe

Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base ) ryasoje umwiherero w’iminsi 2 barimo ugamije kwiga ku buryo barushaho kunoza imishinga igomba guteza imbere ikipe bafana. Amafaranga batangaga biyemeje gushaka uko yongerwa mu maguru mashya.

Ni umwiherero waberaga mu Karere ka Bugesera guhera ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018. Buri Fan Club yohereje abantu 2 bayihagararira. Fan Base ya Rayon Sports igizwe na Fan Clubs 32 zirimo abafana bagera kuri 3000.

Kuri iki Cyumweru, tariki 15 Nyakanga 2018, ku munsi wa 2 ari nawo wasoje uyu mwiherero , ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwatumiye abayobozi bose b’ikipe ngo babagezeho ibyo baganiriyeho ndetse babasaba n’inama nk’ababakuriye.

Imwe mu myanzuro yemerejwemo harimo ko Fan Base ikwiriye kwiga uburyo amafaranga yari isanzwe itanga muri Rayon Sports yakongerwa akava kuri miliyoni 4.5 FRW. Bafite intego yo kujya bagenera ikipe amafaranga ihemba abakinnyi. Kuri ubu Rayon Sports ihemba ajya kugera kuri Miliyoni 20 FRW.

Ikindi ubuyobozi bwa Fan Base bwiyemeje ni ukwihutira gukora ibarura ry’abafana bose ba Rayon Sports babinyujije muri Fan Clubs zayo. Ni uburyo ngo buzabafasha kongera umubare wa Fan Clubs ku buryo muri Murenge wo mu Rwanda hajya haba hari Fan Club ya Rayon Sports.

Hanatowe kandi urwego rwa Discipline rushinzwe kuzajya rwita ku myitarire y’abafana ba Rayon Sports. Mike Runigababisha , umuyobozi wa Fan Base yatangarije Rwandamagazine.com ko uru rwego rugamije kurushaho kuzamura ubumwe bw’abafana ba Rayon Sports , bakarenga ibibatanya.

Mike ati " Mu mwiherero twafatiyemo imyanzuro inyuranye ariko yose igamije kureba icyakorwa ngo turusheho guteza imbere ikipe yacu dufana haba mu mikoro ndetse no mu buryo bw’ubushobozi.

Ni ubwa mbere umwiherero nk’uyu ubaye muri Rayon Sports. Twanemeje ko uzajya uba 2 mu mwaka, ibiwuvuyemo bikagezwa ku bawujemo bahagarariye abafana bo muri fan Clubs zinyuranye. Uburyo bushya bwashyizweho ni uko buri mufana wese agira Fan Club abarizwamo kugeza no kubayobozi bakuru cyangwa abahoze bayoboye ikipe."

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yashimye cyane igitekerezo Fan Base yagize cyo gutegura umwiherero bwa mbere mu mateka ya Rayon Sports, abizeza ko aho ikipe igana ariho heza kurusha aho iri kuva.

Ati " Aho turi kujya ntabwo ariho habi nkaho turi kuva. Kubona abagabo bata abagore babo bakamara iminsi 2 mu mwiherero, ntabwo ari ikintu cy’ubusa . Turi gukoresha imbaraga zose zishoboka zafasha abakinnyi gusubira mu bihe byiza, intsinzi iboneke.

Impamvu abakinnyi bacika intege ni abantu bo mu ikipe baturuka ku ruhande ...Nidushyire hamwe, akajagari gacike, nakunze cyane iyi gahunda. Dukomeze dukore twifasha kandi turajya aheza. Nishimiye ko inteko rusange ndetse n’umwiherero nkuyu bisigaye bikorwa mu mutuzo ."

Umutoza wungirije azitoranyirizwa n’umutoza mukuru

Nyuma yo kumurikira ubuyobozi bukuru ibyo bigiye mu mwiherero ndetse bukabibashimira, hakurikiyeho umwanya wo kubaza ibibazo.

Mu byabajijwe harimo ikibazo cy’umutoza wungirije ikipe idafite. Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports yabasobanuriye ko uwo bari bumvise mu itangazamakuru mu minsi yashize witwa Gatera Moussa yari umutoza wari guhabwa ’Mission’ ariko ngo umutoza wungirije azatoranywa na Robertinho, umutoza mukuru.

Yagize ati " Gatera Moussa twari twamufashe nk’uwagombaga kudufasha muri CECAFA Kagame Cup 2018 igihe twari kuba tugeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza ariko ntibyakunze.

Ubundi mu masezerano, umutoza mukuru niwe uzihitiramo umutoza uzamwungiriza. Yego ni mushya hano, hari abo tuzamwereka n’ibiberekeye yihitiremo."

Kugaruka kwa Bashunga nabyo byagarutsweho

Undi mubari mu mwiherero yabajije ubuyobozi impamvu Bashunga Abouba yagaruwe muri Rayon Sports ndetse anagaragaza impungenge z’uko ashobora kuba yatuma ikipe ihanwa igihe yakina nta byangombwa byuzuye afite.

Kuri iki kibazo , Muhirwa Freddy yagize ati " Muby’ukuri twari dufite ikibazo cy’umuzamu kuko ni ibintu bigaragara ko Kassim tumukoresha ibintu birenze imbaraga ze kuko icya mbere yari umuzamu usimbura, noneho no muri kwa gusimbura kwe tumuha imikino myinshi icucitse kandi n’ubu iracyacucitse kuko tugiye gukina igikombe cy’amahoro na CAF Confederation Cup bifatanye. Undi muzamu wacu wa 2 ntabwo yemerewe gukina imikino ya Confederation Cup.

Impamvu twazanye Bashunga ni uko we ari ku rutonde rw’abemerewe gukina Confederation n’ibyangombwa bye byahageze nta kibazo kirimo. Gukinisha umuzamu umwe byaba ari risque ikomeye cyane kuko avunitse ntawundi twaba dufite. Abouba azamwugangira bakore. Yemerewe gukina nta mpungenge abantu bakwiriye kugira. Yashakaga na we kugaruka muri Rayon Sports kuko ni ikipe yumva akunda."

Dufite icyizere cyo gutsinda USM Alger , CECAFA twigiyemo amasomo menshi - Freddy

Muhirwa Freddy kandi yahumurije abafana ba Rayon Sports, avuga ko bizeye intsinzi ku mukino wa Total CAF Confederation Cup Rayon Sports igomba gukina na USM Alger.

Ati " Abafana ndabaha icyizere gikomeye kuko buriya CECAFA yatweretse byinshi tugomba gukosora. Turimo turabikosora. Abafana bitege umukino ukomeye kuko Rayon Sports imaze kugaragaza ko yamaze kumenyera gukina n’amakipe yo hanze, ntabwo ari nka cya gihe twagendaga ugasanga twikubisemo tuvuyemo nkaba numva amakosa twaboneye muri CECAFA niyo ntwaro ya mbere izadufasha gutsinda USM Alger."

Ikindi cyavugiwe muri uyu mwiherero ni abakinnyi ba Rayon Sports barangije amasezerano. Abo ni Kwizera Pierrot, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye abafana ko uretse Mutsinzi Ange wabonye ’Invitation’ y’ikipe y’iburayi, ngo abandi bose barimo kuvugana kandi hari n’abandi bakinnyi bashya Rayon Sports ishaka kugura.

Maitre Freddy yatangaje ko buri mukinnyi wese uzajya agurwa avuye hanze azajya abanza gukoreshwa isuzumwa , akerekwa abafana bakabona, bakamushima kumusinyisha. Yakomeje avuga ko kuri ubu ikipe ikiri mu marushanwa, ko badakwiriye gutesha umurongo abakinnyi bavuga abazagenda n’abazongerwamo gusa ngo hari urutonde rurerure rw’abakinnyi bari kuvugana na Rayon Sports.

Mu bakinnyi bashya Rayon Sports iri butangire kugerageza harimo 2 bakomoka mu gihugu cy’Uburundi batangira imyitozo y’igeragezwa kuri uyu wa mbere tariki 16 Nyakanga 2018. Umwe akina ataha izamu, undi agakina ku ruhande rw’ubwugarizi rw’i buryo. Bose bavuye muri LLB Academique y’i Burundi.

Abayobozi ba Rayon Sports bashimye umwiherero wateguwe na Fan Base ya Rayon Sports

Gatete wari MC

I bumoso: Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports na Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports

Muhire Jean Paul , umubitsi wa Rayon Sports

Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports

Mugabo Justin , nyiri Radio na TV Isango Star

Buri Fan Club yose yari ihagarariwe

Paul Muvunyi yabwiye abafana ba Rayon Sports ko aho igana ariho heza

Claude Muhawenimana (i bumoso), ukuriye abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu na Mike Runigababisha ukuriye Fan Base

Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic, umuyobozi wungirije wa Fan Base

Muhirwa Freddy yabahaye ishusho rusange y’ikipe

Ntampaka Theogene wari uhagarariye abagoze bayobora Rayon Sports nawe yatanze inama zinyuranye muri uyu mwiherero

Babajije ibibazo binyuranye , banatanga ibitekerezo

Bafashe ifoto y’urwibutso

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • karenzi

    Kabisa rayon sport na beneyo barasobanutse, uyu mwiherero urerekana itandukaniro. Imana izabafashe mugere kuntego nziza

    - 16/07/2018 - 13:08
  • jean de Dieu Dusabimana

    Ikigikorwa kije gikenewe kandi tuzatera imbere ntakabuza.

    - 16/07/2018 - 14:04
  • jean de Dieu Dusabimana

    Ikigikorwa kije gikenewe kandi tuzatera imbere ntakabuza.

    - 16/07/2018 - 14:04
  • Theobard Ahishakiye

    Muri abambere mukutugezaho amakuru agezweho muri iyi equipe dukunda turibenshi rwose natwe tuzajya dusura rwanda magazine buri munsi. Muri number one kbs!

    - 16/07/2018 - 23:37
Tanga Igitekerezo